Bugesera: Umusore yazingazingiye ise muri matora aramutwika kugeza apfuye

1,462
kwibuka31

Umusore w’imyaka 28 yaraye yishe atwitse ise umubyara abanje kumuzingazingira muri matora, arashya arakongoka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 25 Nzeli 2025 mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Mayange, Akagali ka Kibirizi, umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 yafashe ise w’imyaka 76 umubyara amuzingazingira muri matora, arangije asukaho lisansi aratwika kugeza ise ashizemo umwuka.

Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera wafatanije n’abashinzwe umutekano gucakira iyo nkozi y’ibibi yari yagerageje gucika yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Yamwishe amutwikiye muri matora ahagana saa moya n’igice z’ijoro, uyu musore yari amaze igihe yaragiye gukorera i Kigali, mu minsi ishize nibwo yagarutse avuga ko ubuzima bwamunaniye, n’ubundi yahoraga akimbirana na se kuko yajyaga amwiba udufaranga twe, undi yavuga akamubwira ko yamwica

Ubwo uwo musore yafatwaga n’abashinzwe umutekano, yiyemereye ko ariwe wamwishe, ndetse ko yari yaraye ateguye uburyo azamwica kubera ko ngo ise yari yamubwiye ko atari umwana we, ibintu nyina yahakanye, avuga ko ari urugomo n’ubugome bw’uno musore wabananiye, ati:”Ibyo si byo na gato, ni ubugome bwe gusa utamenya aho byavuye, ubuni byabaye ndi mu gikoni ndi gutegura amafunguro ya ninjoro, hashize akanya mbona umuriro mwinshi uva mu nzu, nirukanka njya kureba nsanga umusaza azingiye muri matora ari gushya, nagerageje kumutabariza ku baturanyi, ariko biba iby’ubusa

Uyu musore acumbikiwe kuri station ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

(Inkuru ya Rugamba Vanessa /indorerwamo.com)

Comments are closed.