Russia: Gari ya moshi yari itwaye lisansi yateye inkongi komeye

Minisiteri y’ibiza mu Burusiya yatangaje ko abashinzwe kuzimya inkongi mu gace ka Smolensk gaherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu, bakomeje guhangana n’inkongi yatewe na gari ya moshi yari itwaye lisansi nyuma yo kugongana n’ikamyo.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2025, ku muhanda werekeza i Vitebsk muri Belarus uri mu birometero 45 uvuye i Smolensk, itangazo ry’iyi minisiteri rikavuga ko iyo gari ya moshi yataye umuhanda igonga ikamyo uwari uyirimo yitaba Imana.
Uyu mugabo wari utwaye ikamyo yaburiwe, agaragarizwa ko hari gari ya moshi igiye gutambuka ariko abirenza ingohe.
Abantu babiri bari batwaye iyi gari ya moshi bakomeretse bikomeye, byatumye kugeza ubu ingendo za gari ya moshi muri ako gace zihagarikwa by’agateganyo.
Ibinyabiziga 18 byari bigize iyi gari ya moshi byavuye mu muhanda, 16 bifatwa n’umuriro birimo 12 byari bitwaye lisansi mu gihe bine byari byikoreye imbaho.
U Burusiya bwohereje amakamyo 10 azimya umuriro ndetse na gari ya moshi yihariye yagenewe kuzimya inkongi kugira ngo bitange ubutabazi.
Comments are closed.