USA: Umugabo yatwitse yagonze urusengero ararutwika arasa n’abarimo

Polisi ivuga ko abantu nibura bane bishwe naho abandi umunani barakomereka, nyuma yuko umugabo witwaje imbunda atwaye imodoka akayinjiza mu rusengero rwo muri leta ya Michigan muri Amerika, akarasa akanatwika iyo nyubako.
Abategetsi bavuze ko icyo gitero ku rusengero rwa ‘Church of Jesus Christ of Latter-day Saints’ rwo mu mujyi wa Grand Blanc, uri mu ntera ya kilometero 100 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Detroit, cyabaye mu masengesho yo ku cyumweru yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu magana.
Ukekwa kugaba icyo gitero, watangajwe ko yitwa Thomas Jacob Sanford, w’imyaka 40, w’i Burton muri Michigan, nyuma yaho yishwe arashwe na polisi, ari aho imodoka zagenewe guhagarara kuri urwo rusengero.
Abategetsi barimo gukora iperereza kuri ibi byabaye, bafata nk’igikorwa cy’urugomo rugambiriye abantu runaka”, ariko bavuga ko impamvu y’iki gitero itaramenyekana.

Nyuma yaho yavuze ko abandi bantu babiri basanzwe bapfuye ndetse ko abandi “bamwe” bakiburiwe irengero, nubwo atavuze umubare wabo. Yavuze ko kugeza ku cyumweru nijoro ibintu byari bikirimo gushyirwa ku murongo muri urwo rusengero, rwangijwe cyane n’umuriro.
Uwo mukuru wa polisi muri uwo mujyi yavuze ko abantu “amagana” bari bitabiriye amasengesho ahagana saa yine n’iminota 25 z’amanywa (10:25) ku isaha yaho, ubwo umugabo witwaje imbunda yatwaraga imodoka akayinjiza muri iyo nyubako.
Yavuze ko uwagabye icyo gitero yahise atangira kurashisha imbunda imeze nk’iyo mu bwoko bw’imbunda njya rugamba zorohereye, “arasa amasasu menshi ku bantu bari mu rusengero”.
Yavuze ko polisi yahise itabara ikagera aho byabereye, yongeraho ko abapolisi “barasanye n’uwo muntu nyirizina, baca intege uwo ucyekwa [baramwica]”. Sanford yishwe saa yine n’iminota 33 (10:33), nyuma y’iminota umunani kurasa gutangiye.
Umukuru wa polisi yagize ati: “Turacyarimo kugerageza kumenya neza igihe n’ahantu umuriro waturutse n’ukuntu watangiye.”
Abategetsi bavuze ko uwo ucyekwa kugaba icyo gitero yakoresheje ikintu gituma umuriro ukwirakwira – bishoboka ko ari lisansi – mu gukongeza uwo muriro.
Renye, wa mukuru wa polisi mu mujyi wa Grand Blanc, yanashimye “ubutwari” bw’abari bagiye gusengera muri urwo rusengero, yavuze ko bahishe abana mu rusengero ubwo ibyo byabaga.
Abakora iperereza barimo gusaka inzu y’ucyekwa no gusuzuma amakuru yo muri telefone igendanwa ye, mu gihe barimo gushaka kumenya icyamuteye kugaba icyo gitero.
Igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika cyatangaje ko inyandiko zigaragaza ko Sanford yahoze ari umusirikare w’Amerika wo mu mutwe w’aba Marine, w’abarwanira mu mazi no ku butaka.
Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko yamenyeshejwe iby’iryo rasa, ndetse yemeje ko urwego rw’ubugenzacyaha bw’Amerika (FBI) ruzayobora iryo perereza.
Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social ko ibyabaye ari “ikindi gitero kigambiriye abakirisitu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.
Polisi yo mu mujyi wa Grand Blanc yavuze ko abapererezi 100 ba FBI boherejwe gufasha muri iryo perereza.
Comments are closed.