“Visit Rwanda” mu byapa bya NBA muri Amerika

312
kwibuka31

Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kivuga ko cyagiranye amasezerano y’imikoranire y’igihe kirekire” n’ikipe ya basketball ya LA Clippers yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika (NBA) n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Los Angeles Rams yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu (NFL), yo kurwamamaza binyuze muri gahunda yo gushishikariza kurusura ya ‘Visit Rwanda’.

Itangazo rya RDB ryo ku wa mbere rivuga ko ubu bubaye ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cyo muri Afurika kigiranye amasezerano yo kwamamaza muri NBA na NFL, bikaba “birushijeho kwagura igaragara rya ‘Visit Rwanda’ mu mikino rikagera muri Amerika”.

RDB ivuga ko aya masezerano azamara “imyaka myinshi” ariko, cyo kimwe n’ayayabanjirije yagiranye n’andi makipe akomeye ku isi, ntiyahise itangaza agaciro kayo k’amafaranga.

Yiyongereye ku yandi yo kwamamaza u Rwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, rusanzwe rufitanye n’amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG) na Atlético de Madrid, n’ubufatanye na FC Bayern Munich busigaye gusa mu ishuri ryigisha urubyiruko umupira w’amaguru riri mu Rwanda.

RDB isubiramo amagambo y’umuyobozi nshingwabikorwa wayo Jean-Guy Afrika avuga ko iyi mikoranire izatuma u Rwanda rugeza ku batuye umujyi wa Los Angeles no ku bafana ba NBA na NFL bari ahantu hose, “ubwiza karemano ntagereranywa bw’u Rwanda n’urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe”.

Abanenga ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko amasezerano nk’aya rugirana n’amakipe akomeye ku isi ari uburyo bwo kweza isura yarwo ku isi binyuze mu mikino, mu gupfukirana ibibazo bikomeye by’imbere mu gihugu birimo iby’ubucyene n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego, ikavuga ko nk’igihugu cyigenga, ifite uburenganzira bwo kugirana amasezerano n’uwo ishatse wese ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda, zirimo n’amafaranga rwungukira mu mubare munini w’abasura ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo.

Ku wa mbere mu gikorwa cyayo cya ‘Media Day’ cyo kwerekana ikipe izakina isizeni (season) igiye gutangira ya NBA, abakinnyi b’ikipe ya LA Clippers babonetse bambaye umwenda (jersey) uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’. Ku mbuga nkoranyambaga iki ni kimwe mu byatangariwe cyane n’abakunzi ba basketball muri Afurika.

Muri Kanama (8) uyu mwaka, ikipe ya FC Bayern Munich yatangaje ko ihagaritse kwamamaza u Rwanda binyuze mu masezerano y’ubucuruzi ya ‘Visit Rwanda’, ivuga ko muri gahunda yayo nshya izibanda ku kuzamura abanyempano bo mu Rwanda.

Nubwo FC Bayern Munich itatangaje impamvu y’iyo mpinduka, byabaye nyuma y’ubukangurambaga bw’impirimbanyi n’abanyapolitike bamaze igihe bashinja amakipe nk’aya akomeye ku isi gutiza umurindi ibikorwa by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bavuga ko bibera mu Rwanda, n’uruhare u Rwanda rushinjwa kugira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, ibirego ruhakana.

Jean-Guy Afrika avuga ko “imikino ihuza abantu, igatuma bunga ubumwe binyuze mu ndangagaciro bahuriyeho zo kuba indashyikirwa n’ibyo bifuza kugeraho”.

Yagize ati: “Binyuze mu mikoranire na LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles byunze ubumwe mu guteza imbere indangagaciro y’umukino.”

Muri iyi mikoranire, ‘Visit Rwanda’ izaba ikirango cyonyine cy’umuterankunga kigaragara ku mwambaro wa LA Clippers ndetse kibe n’umuterankunga w’ikawa wo ku nyubako yitwa Intuit Dome, LA Clippers ikiniramo, muri leta ya California.

Ikirango cya ‘Visit Rwanda’ kizaba ari cyo cyonyine kiri ku myenda yambara mu mikino yose no mu myitozo, haba mu mikino yakiriye no mu mikino yasuyemo, nkuko RDB ibivuga, ikongeraho ko mu bindi biri muri iyi mikoranire harimo no kuvugurura ikibuga cya basketball mu Rwanda n’amahugurwa ku batoza.

Umukinnyi wa LA Clippers James Harden mu gikorwa cyo kumurika ikipe ya Clippers izakina isizeni (season) nshya ya NBA, yambaye umwenda uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’

RDB ivuga ko iyi mikoranire iri muri gahunda ngari ya NBA yo gutuma umukino wa basketball usakara ku isi, harimo no kuba mu 2019 NBA yarashinze shampiyona y’abagabo y’uyu mukino muri Afurika izwi nka BAL, ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (FIBA).

Yongeraho ko kuva BAL itangiye gukinwa mu 2021, iyi shampiyona yakiniwe mu bice binyuranye by’Afurika, “harimo no muri BK Arena mu Rwanda”, bigaha urubyiruko rw’Afurika urubuga rwo kwiga uyu mukino no kugaragaza impano zarwo.

Itangazo rya RDB risubiramo amagambo ya Gillian Zucker, umuyobozi nshingabikorwa wa kompanyi ‘Halo Sports and Entertainment’, ari na yo nyiri LA Clippers, avuga ko afitiye icyizere ejo hazaza h’Afurika.

Yagize ati: “Mu myaka itanu gusa iri imbere, abarenga 40% by’urubyiruko rwo ku isi bazaba baba muri Afurika – igisekuru [icyiciro] cy’abantu bakoresha imbuga z’ikoranabuhanga, bakunda imikino na basketball, kandi bashishikajwe no kubona amahirwe [y’icyo gukora]. Twabonye izo mbaraga [iyo nyota] ku mugabane wose, harimo no mu Rwanda…

Izo mbaraga zazanye shampiyona [ya BAL] mu Rwanda zatumye iyi mikoranire iba ikintu cyikoze [cyumvikana] – cyibanda ku guteza imbere umukino no guha amahirwe urubyiruko.”

Mu mikoranire y’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Los Angeles Rams, RDB ivuga ko harimo ko ‘Visit Rwanda’ izamamazwa kuri ‘screens’ zo ku bibuga iyo kipe ikiniraho bya SoFi Stadium na Hollywood Park, icyo kirango kikaboneka mu mikino yayo no mu bikorwa bitari ibya shampiyona ya NFL.

Kevin Demoff, Perezida w’ikipe ya Los Angeles Rams, yavuze ko imikoranire n’u Rwanda izatuma iyi kipe irushaho kumenyekana ku isi.

Yagize ati: “Iyi mikoranire ntiyubakira gusa ku mubano umaze igihe kirekire ‘Visit Rwanda’ ifitanye na Arsenal, ahubwo inaduha amahirwe yihariye yo kugera muri Afurika, twubakiye ku bikorwa byacu muri Aziya, Australia, uburasirazuba bwo hagati na Mexico.”

Comments are closed.