Maroc: Urubyiruko rumaze iminsi 4 rwigaragambya mu mihanda

473
kwibuka31

Urubyiruko muri Maroc rukomeje ibikorwa byo kwigaragambya, aho ku munsi wa kane w’imyigaragambyo habayeho guhangana n’inzego z’umutekano.

Uru rubyiruko rusaba ko habaho itangwa rinoze rya serivisi zirebana n’imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ruswa.

Ibitangazamakuru byo muri Maroc byatangaje ko abigaragambya kuri iyi nshuro bateye amabuye abashinzwe umutekano.

Ihuriro ryo muri Maroc ryita ku Burenganzira bwa Muntu (AMDH) ryashinje abashinzwe umutekano gukoresha ingufu z’umurengera mu guhagarika no kurwanya abigaragabya, kubakubita no kubafunga.

Mu mujyi wa Oujda, bamwe mu bigaragambya barakomerekejwe nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Polisi.

Iyo myigaragambyo yateguwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’itsinda ry’urubyiruko rwiyise Gen Z 212.

Abigaragambya bakomeje gukoresha imvugo zirimo gusaba itangwa rya serivisi nziza mu buvuzi, mu burezi ndetse n’amahirwe y’akazi.

Benshi bakomeje kunenga uburyo hari gutakazwa amafaranga menshi hubakwa stade zizakoreshwa mu kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030.

Kimwe mu byapa bari bafite banditseho ko “nibura uzasanga Stade izakoreshwa mu Gikombe cy’Isi, izaba ifite ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze kandi ibitaro byacu ntabyo bifite”.

Imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko rwavutse nyuma ya 1997 (Gen Z) ikomeje kuba mu bihugu bitandukanye aho muri iyi mpeshyi yakozwe mu bihugu nka Nepal, Indonesia, Philippines na Madagascar mu gihe ibikorwa nk’ibyo byatangiriye muri Kenya.

Nko muri Nepal iyo myigaragambyo yatumye Minisitiri w’Intebe yegura, mu gihe muri Madagascar yatumye Perezida ahindura Guverinoma.

ADMH yatangaje ko abigaragambya benshi muri Maroc bakomeje gutabwa muri yombi ariko bamwe bari kugenda barekurwa by’agateganyo.

Guverinoma ya Maroc yasohoye itangazo igaragaza ko yiteguye kugirana ibiganiro n’urubyiruko bigamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo ruri kugaragaza.

Comments are closed.