Abahinzi n’aborozi bamaze gushumbushwa asaga miliyari 7 Frw kuva 2019.


Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko abahinzi n’aborozi bashinganishije ibihingwa n’amatungo bashumbushijwe asaga miliyari 7 Frw (7,193,000,000 Frw) kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira mu 2019. Ibyakumiriye igihombo gikomeye bari basanzwe bahura na cyo.
Ibi yabigarutseho Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’intebe, Dr Nsengiyumva, yanagarutse Kandi ku byagezweho muri iyi gahunda.
Agira ati : “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, hishingiwe hegitari 37,033 zihinzweho ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri, ibirayi, soya, imyumbati, urusenda n’imiteja . Hishingiwe kandi inka 53,125 n’amatungo magufi 387,673 arimo ingurube 15,661 n’inkoko 372,012.”
Yakomeje avuga ko kuva gahunda yatangira, ibigo by’ubwishingizi bimaze gushumbusha abahinzi n’aborozi asaga miliyari 7 Frw.
Ati: “Aya mafaranga yakabaye ari igihombo gikomeye iyo ibihingwa n’amatungo batabyinjizamo ubwishingizi.”
Minisitiri Dr Nsengiyumva, yasabye kandi ibigo by’ubwishingizi kwihutisha serivisi zo gushumbusha abahinzi n’aborozi bagize ibyago,bitarindiye igihe kirekire.
Yagize ati: “Mu rwego rwo kwirinda ubukererwe mu bikorwa, turasaba ko serivisi yo gushumbusha yihutishwa igihe cyose bigaragaye ko ibihingwa cyangwa amatungo byahuye n’ibiza.”
Yanagaragaje ko binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga buburira abahinzi hakiri kare, bakabona amakuru abafasha kwitegura guhangana n’ibiza bishobora kwibasira ubuhinzi.
Muri iyi gahunda kandi Leta nayo imaze gushora asaga miliyari 5 Frw (5,125,000,000 Frw) mu rwego rwo kunganira abahinzi n’aborozi muri iyi gahunda, ibyahinduye ubuzima bwabo kuko batagihomba nka mbere.
Kugeza ubu, abahinzi n’aborozi 364,354 bamaze kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, barimo abahinzi 307,593 n’aborozi 56,761.
Hagamijwe kongera ishoramari mu buhinzi, Guverinoma ikomeje gukuraho inzitizi zituma amabanki n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo nke ku bahinzi n’aborozi, ugereranyije n’abo mu zindi nzego z’ubukungu.
Kuri ubu ishoramari ry’amabanki n’ibigo by’imari mu buhinzi n’ubworozi riri ku gipimo cya 6% gusa. Minisitiri Dr Nsengiyumva, ati: “Intego dufite muri NST2 ni uko ikigero kizazamuka kikagera nibura kuri 10% mu mwaka wa 2029.”
Yasoje ashimangira ko kugira ngo ibyo bigerweho, abahinzi n’aborozi bagomba kurushaho kwitabira gushinganisha ibihingwa n’amatungo yabo, bityo amabanki akaboneraho kubagirira icyizere cyo kubaha inguzanyo bifuza.
Comments are closed.