Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous Lieutenant ku basirikare bashya 1029

243
kwibuka31

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti ku basirikare rya Sous Lieutenant ku basirikare bashya 1029 barimo abakobwa 117 mu Ngabo z’u Rwanda.

Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw’abofisiye bato.

Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda harimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe ,248 bize amasomo y’igihe gito, abagera ku 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Abakobwa ni 117 naho abahungu ni 912, bakaba bagize icyiciro cya 12 cy’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, aho asanzemo mukuru we, Capt Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yagaragaje ko abasoje amasomo bakoze urugendo rutoroshye cyane ko hari bagenzi babo batangiranye uru rugeno ariko ntibabaje kurusoza.

Yagize ati:“Urugendo aba banyeshuri bagenze ntirwari rworoshye kuko 36 batangiranye ntibabashije kusa iki kivi kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’ubuzima, gutsindwa amasomo ndetse n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zituranga nk’ingabo z’u Rwanda.

Yagaragaje ko kuri ubu iri shuri ritanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ubutabire, amategeko, ubuforomo, ubuhanga mu bya mudasobwa n’ubuhanga mu by’ubwubatsi.

Yashimye kandi abahisemo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda.

Ati:“Turabashimira ku mahitamo meza bagize, bagakomeza kurangwa n’ubwitange ndetse n’imyitwarire iboneye ibagejeje kuri iyi ntsinzi twizihiza uyu munsi. Tubifurije kuzasohoza neza inshingano bazahabwa kandi tubafasha igihe cyose kuba indashyikirwa nk’uko babitojwe.”

Perezida Kagame kandi yatanze ibihembo ku bahize abandi mu byiciro bitandukanye, barimo uwahize abandi mu bize igihe kigufi ni Jean de Dieu Iyakaremye, abize imyaka ine ni Yves Ndamukunda, mu baturka mu bihugu by’inshuti, ni Dan Bakangambira wo muri Uganda mu gihe uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare.

Perezida Paul Kagame yatanze ipeti rya Sous Lieutenant ku bofisiye bashya 1029 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda.

Yakomeje abashimira ku murava bagaragaje no kwemera guhitamo umwuga w’icyubahiro wo kurindira igihugu umutekano.

Ati:”Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw’umurava n’ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo, kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitwar neza mu nshingano mwahawe.

Yongeyeho ati:”Ku babyeyi n’imiryango yanyu ndabashimira kuba barabashyigikiye, bagashyigiira icyemezo cyanyu cyo kwinjira muri uyu mwuga w’icyubahiro nubwo waba utoroshye. Kuba mwarawuhisemo turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu.”

Yakomeje yibutsa abo bofisiye bashya ko inshingano zibategereje zo kurinda igihugu bakwiye kuzuzuza uko bikwiye.

Ati:“Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n’abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Iyo nshingano muyumva neza. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza, izo nshingano.

Yakomeje ati:”Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko ni yo zaba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.”

Yakomeje ashimira kandi ibihugu by’inshuti byafatanyije n’u Rwanda mu burezi n’amahugurwa yatanzwe, yemeza ko ubufatanye nk’ubu, bufasha mu kubaka ingabo zikomeye no gutuma ibihugu bikomeza gutera intambwe bigana imbere.

(Src:Igihe)

Comments are closed.