“Rayon Sport nabonye si ikipe yatwara igikombe” KNC wa Gasogi Utd


Bwana Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC arasanga ikipe ya Rayon Sport itari ikipe yatwara igikombe agereranije n’uko yayibonye ikina n’ikipe ya Gasogi Utd.
Kuri iki cyumweru taliki ya 5 Ukwakira 2026, championnat y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yakomeje, umwe mu mikino yari itegerejwe n’abatari bake, ni uwari guhuza ikipe ya Rayon Sport na Gasogi Utd kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, Ni umukino buri kipe yifuzaga gutahana amanota atatu yuzuye kuko ubushize ku munsi wa kabiri w’iyi champonnat, Rayon Sport yatsinzwe na Police FC, ndetse kugeza ubu iyi kipe itari yatsinda mu mikino ine iherutse, rero yari inyotewe intsinzi, ariko birangira itabashije kwegukana amanota yose uko ari atatu kuko yanganije n’ikipe ya Gasogi Utd ibitego bibiri kuri Bibiri, amakipe yombi agabana amanota.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Gasogi Utd iri imbere n’ibitego bibiri kuri kimwe, ariko igice cya kabiri kigitangira, ikipe y’abafana Rayon Sport iza kwishyura icyo gitego, umukino urangira ari 2:2.
Nyuma y’umukino, Bwana KNC yahaye ikiganiro kigufi itangazakuru, avuga ko atemereanywa n’icyemezo cy’umusifuzi wo ku ruhande wanze igitego ikipe ye yatsinze avuga ko habayeho kurarira, ati:”Rwose muzabirebe neza, nta kurarira kwarimo, kiriya cyari igitego rwose, ariko nta kundi…”
Uyu mugabo wari wivuze imyato na mbere y’umukino, yabajijwe uko yabonye ikipe ya Rayon sport, asubiza atarya iminwa ko iyi kipe y’abafana itari iri ku rwego ruri hasi cyane ku buryo nta wari ukwiye kuyibeshya ko yatwara igikombe mu gihe yaba ikina ibyo yakinye none, ati:”Ikipe ya rayon Sport nabonye nta gikombe yatwara, nta n’umuntu wakagombye kuyibeshya ko yatwara igikombe“
Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyi kipe igikomeye yakora ari ukuza mu makipe ane ya mbere, ati:”Igikomeye yakora ni ukuza ku mwanya wa kane, kuko rwose iyo nabonye iri ku rwego ruri hasi“
akenshi KNC yagiye avuga amagambo adashimisha abakunzi ba Rayon sport, ariko we akiregura avuga ko aba rayon bakwiye kujya bemera ukuri kutanogeye amatwi yabo.
Twibutse ko kuri uyu mukino, umukinnyi wa Gasogi Utd Bwana Ngono Guy Herve ariwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino ahembwa ibihumbi ijana n’uruganda rwa Be One gin.
Comments are closed.