France: Sébastien Lecornu wari utaramara n’ukwezi mu nshingano nka minisitiri w’intebe yeguye


Bwana Sébastien Lecornu wari uherutse guhabwa inshingano nka minisitiri w’intebe mu gihugu cy’Ubufaransa, yeguye nyuma y’iminsi 27 gusa atangiye izi nshingano.
Perezidansi ya Repubulika mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje ko Bwana Lecornu wari minisitiri w’intebe yanditse kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Ukwakira 2025 asezera kuri izo nshingano yari amazemo iminsi itaragera no ku kwezi kumwe, ndetse ko na perezida Macron yamaze kwakira ni kwemera ubwegure bw’uyo mugabo.
Itangazo ryashyizwe hanze na perezidanse riragira riti:”Kuri uyu wa mbere, Sébastien Lecornu yahaye Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma ye, na we arabwemera.”
Twibutse ko italiki ya 9 Nzeri aribwo Perezida Macron yagize Lecornu Minisitiri w’Intebe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iki cyemezo, bagaragaza ko nta mpinduka bamwitezeho kuko yabaye muri guverinoma zabanje.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira yari yashyizeho abagize Guverinoma, gusa na bo ntibashimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macron basanzwe bafite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko bagaragazaga ko na bo nta gishya babategerejeho.
Manda ya kabiri ya Perezida Macron yaranzwe n’umwuka mubi wa politiki wahungabanyije guverinoma kenshi. Kuva mu 2022 kugeza ubu, ba Minisitiri b’Intebe batandatu bamaze gusimburana.
Mu bibazo nyamukuru abanyapolitiki batumvikanaho harimo ingengo y’imari, uburyo bwo kugabanya amadeni igihugu gifite, umusoro, amavugurura kuri pansiyo n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.
Comments are closed.