Mpundu France ari guhatanira igihembo cya miliyoni 50

Umuhanzikazi France Mpundu yamaze kugera muri Afurika y’Epfo, aho yanditse amateka mashya yo kuba umunyarwanda wa mbere witabiriye ikiganiro “Secret Story” kizwi cyane ku mugabane w’Afurika gitambuka kuri Canal+.

Uwegukana intsinzi muri iki kiganiro ahabwa amafaranga arenga miliyoni 20 z’Amafaranga ya CFA (Miliyoni 50 Frw). France Mpundu yinjiye mu nzu ikinirwamo iki kiganiro mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2025, aho yahuye n’abandi 16 bahatanye baturutse mu bihugu 14 bikoresha Igifaransa.
Uyu mukobwa ubarizwa muri ‘Huha Records’ ya Juno Kizigenza, yavuye i Kigali mbere ya tariki 5 Ukwakira 2025, kugirango yitegura ikorwa ry’iki kiganiro.
Umwaka ushize umwanya wa mbere muri iki kiganiro wegukanwe na Awa Sanoko wo muri Côte d’Ivoire.

Iki kiganiro gikorwa na sosiyete ya Banijay Entertainment S.A, izwi ku bikorwa bikomeye birimo n’ikiganiro Big Brother, aho uburyo bwo gutegura “Secret Story” bufite byinshi buhuriyeho na Big Brother.
Abahatana bashyirwa mu nzu yihariye, bakayibamo amezi abiri batagira telefone cyangwa Televiziyo, bagahura n’ibikoresho bifata amajwi n’amashusho buri munsi. Intego ni ukugumana ibanga ryabo, bagerageze kumenya ibya bagenzi babo, kandi bagahanga amaso kuri buri mukino ukinirwa mu nzu.
Secret Story Africa igice cya Kabiri gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu guhera saa 18h15 GMT, naho ku wa gatandatu ikanyura kuri CANAL+ Magic guhera saa 20h30 GMT.
Ni ikiganiro gikorwa n’umunyamakuru w’umunyaburayi Jean-Michel Onnin wo muri Côte d’Ivoire hamwe na Stéphanelle Tsabakana wo muri Cameroun nk’uko byari biri muri ‘Season’ ya mbere.
Muri Season ya mbere, Awa Sanoko yari yegukanye amafaranga arenga 22,925,000 CFA francs, harimo miliyoni 20 y’igihembo cyari cyarateganyijwe ku wegukanye na Miliyoni 2,925,000 yegukanye mu bindi bihembo.
“Secret Story” ni ikiganiro mpamo kigizwe no gushyira abahatana mu nzu yitwa “House of Secrets” mu gihe cy’icyumweru cyangwa amezi, babungabunga ibanga ryabo bakagerageza kumenya irya bagenzi babo, byose bikurikiranwa n’amashusho n’amajwi ako kanya.
Mu Bufaransa, iki gitekerezo cyatangiye kumenyekana ku buryo bukomeye, kimaze imyaka irenga 18 gitambuka kuri shene nka TF1 na RTL Plug, kikaba gikomeje gukurura abafana benshi ku mugabane w’u Burayi ndetse no muri Afurika.
Muri Benin, uyu munsi w’ifatwa rya Season nshya wa “Secret Story Africa” waherekejwe n’ibirori byiswe “Secret Night”, byateguwe na Canal+ Benin muri Grill Spot Bar Restaurant, Fidjirossè, Cotonou, aho abakunzi ba gahunda bahawe umwanya wo kwishimira ibanga n’imyidagaduro idasanzwe.
France Mpundu, nk’umuhanzikazi yagaragaje isura yishimye, yitanga kandi yuzuye imbaraga, akaba umuntu ushobora kugenderwaho no kwizerwa mu bihe by’imikino igoye nk’iyi itegurwa na Canal +.
Ubu asigaye ari mu rugendo rw’ingenzi rwo guhatana mu banyafurika 16 bafite intego imwe yo kuba uwatsinda muri “Secret Story Africa” nk’uko bivugwa n’umujyanama we.
Comments are closed.