Byari ibyishimo kubanya-Israel barindwi Hamas yarekuye


Igisirikare cya Israel (IDF) cyemeje ko Hamas yashyikirije Croix-Rouge Abanya-Israel barindwi bari bamaze imyaka irenga ibiri bafungiwe muri Gaza, mu rwego rwo gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ituze n’irekurwa ry’imfungwa hagati ya Israel na Hamas.
Abanya-Israel barindwi barekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025 ni Eitan Mor, Gali Berman, Ziv Berman, Matan Angrest, Omri Miran, Alon Ehal, na Guy Gilboa Dallal. Bose bafashwe ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi ba Hamas bagabaga ibitero byahitanye abantu barenga 1,200 muri Israel ndetse bagafata 251 ho ingwate.
Croix-Rouge yatangaje ko abo barekuwe bagiye gushyikirizwa inzego z’umutekano za Israel muri Gaza, mbere yo kwambutswa muri Israel aho bazahurira n’imiryango yabo ndetse bakitabwaho n’abaganga.
Ibyishimo byari byose mu Mujyi wa Tel Aviv, aho abantu ibihumbi bari bateraniye hamwe bakurikirana kuri ‘ecran’ nini igihe televiziyo zo muri Israel zatangazaga ko abo baturage bageze mu maboko ya Croix-Rouge.
Iyi ni intambwe ya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano binyuze muri gahunda yateguwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Ateganya ko Hamas irekura Abanya-Israel 20 igifite, mu gihe Israel izafungura Abanya-Palestine 250 bari barakatiwe burundu ndetse n’abandi 1,700 bafatiwe muri Gaza nyuma y’ibitero byo mu 2023.
Amasezerano yo guhagarika imirwano yatangiye kubahirizwa ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, bituma ibihumbi by’Abanya-Palestine bari barahungiye mu majyepfo ya Gaza batangira gusubira mu bice by’amajyaruguru, ahasenyutse bikomeye kubera ibitero bya Israel.
Hamas yari yahawe amasaha 72 yo kuba yarangije kurekura bose, haba abakiri bazima cyangwa abapfuye.
Perezida Donald Trump, uri mu rugendo agana muri Israel, yatangaje ko “intambara irangiye”, anavuga ko atekereza ko “amahoro agiye kugaruka mu karere”.
Biteganyijwe ko azageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Israel mbere yo kwerekeza mu Misiri, aho azahurira n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi bagera kuri 20.
Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye mu 2023, ikaba imaze guhitana abantu barenga 67,000 muri Gaza, aho hafi kimwe cya kabiri cy’abapfuye ari abagore n’abana.
Comments are closed.