“Turi kuganira n’intumwa za Leta i Doha, ntibisaba ko Tshisekedi abanza gupfa”:-M23 yagize icyo ivuga ku biherutse gutangazwa na Tshisekedi i Buruseli

335
kwibuka31

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 avuga ko barimo kuganira na Leta ya Perezida Tshisekedi ku ntambara bahanganyemo ngo bagere “ku gahenge karambye” kandi ko ibiganiro bigeze kure i Doha muri Qatar.

Oscar Balinda yari abajijwe ku biherutse gutangazwa na Perezida Félix Tshisekedi ari i Bruxelles mu mpera z’icyumweru gishize aho yavuze ko kwinjiza mu ngabo no muri leta abahoze mu nyashyamba bitazongera kubaho, aho yagize ati: “Kereka nibanyica”.

Kuri ibyo, Balinda yasubija ati: “Ariko turimo turaganira na we, n’intumwa za Leta i Doha, hari ibyagezweho hari n’ibindi bigikomeza, sinumva rero ko bisaba urupfu rwe. Twe turahari, turi mu biganiro kandi birimo biragenda neza, kandi tubifitemo icyizere.

Kwinjiza mu ngabo no muri Leta abahoze mu nyeshyamba ni kimwe mu bisubizo byagiye byifashishwa mu gukemura amakimbirane hagati ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize.

Mu ijambo rye ku wa gatandatu ari imbere y’abamushyigikiye i Bruexelles, Tshisekedi yagize ati: “Ibyo binyoma byose bise ibiganiro byarangiye habaye kuvanga ingabo, ubumwe bw’igihugu, n’ibindi… ni ibyo byazanye ibibazo dufite, jye ndavuga nti ‘ntibizongera’ ndashaka ko tuganira ibibazo by’igihugu ariko ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho za ‘brassages’ na mixages’ tukinjiza mu nzego za leta abantu bagumutse, abantu b’ubwenegihugu bushidikanywaho.”

Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko u Rwanda rwakomeje guhakana, ahubwo rugashinja Kinshasa gucubikira abashaka gutera u Rwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR

Balinda yavuze ko abahanganye na leta bagize M23 ari ‘abakongomani’, ati:”AFC/M23 ni twe duhanganye na leta kandi dufite ibyo dusaba, turi mu biganiro na leta i Doha niba avuga kuganira turimo turaganira nawe, kandi ibyo biganiro bigeze kure, tumaze kujyayo inshuro zirenga ishanu“.

Balinda avuga ko ejo ku wa mbere intumwa za M23 zageze i Doha nanone kuganira n’iza Leta ya Kinshasa kugira ngo “twige kubahiriza agahenge ku buryo buhoraho”.

Abajijwe niba muri ibi biganiro AFC/M23 yarasabye cyangwa izasaba kwinjizwa mu ngabo za leta no kwinjizwa muri leta yasubije ati: “Ibyo ntibiragerwaho, turiga ku bibazo tubiturutse mu mizi, ibyo bizaza bikurikira, bizaza ari Doha ya gatandatu”.

Hagati aho, mu mpera z’ukwezi gushize umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi mu nteko ishingamategeko ya DR Congo yashyikirije iyo nteko umushinga w’itegeko usaba ko abahoze mu mitwe y’inyeshyamba batagomba kwinjira mu ngabo za leta cyangwa mu nzego za leta batabanje gukurikiranwa n’ubutabera.

Mu gihe impande zombi i Doha zigiye kuganira ku kubahiriza agahenge zumvikanye mbere imirwano yo ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru.

Ku wa mbere, muri Teritwari ya Rutshuru havuzwe imirwano hagati ya Wazalendo bo mu mutwe wa CMC-FDP n’umutwe wa M23 muri ‘groupement’ ya Bukombo, no mu duce twa Kinyamugezi, Rushihe n’ahandi muri iyo teritwari y’intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko uretse aho muri Bukombo, imirwano yavuzwe kandi muri iyi minsi mike ishize mu bice bya Lukweti muri teritwari ya Masisi na Kibati muri Walikale hagati ya M23 n’imitwe itandukanye ya Wazalendo.

Iyi mirwano yose ikomeza guteza impfu z’abarimo n’abasivile, ubusahuzi, n’abantu benshi bakava mu byabo bagahunga.

Comments are closed.