Kenya: Umupolisi yiciwe ku rugo rwa Perezida Ruto hakoreshejwe umwambi n’umuheto


Umupolisi wari ushinzwe gucunga umutekano ku rugo rwa Perezida William Ruto i Nairobi, yishwe arashwe hakoreshejwe umwambi n’umuheto.
PC Ramadhan Matanka yishwe mu gitondo cyo ku wa Mbere n’umugabo w’imyaka 56.
Itangazo rya Polisi ryasohotse ryagaragaje ko uwo mugabo yegereye abari ku burinzi ku irembo ry’urugo rwa Perezida Ruto, asabwa guhagarara no kumanika amaboko, ariko yanga kubyubahiriza maze arasa Matanka mu rubavu akoresheje umuheto.
Uwo mupolisi yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana arimo kuvurwa, nk’uko byatangajwe na Polisi.
Inzego z’umutekano zahise zitabara zifata uwakoze icyo gikorwa.
Amashusho yaciye kuri NTV Kenya yagaragaje uwo mugabo afite ibikomere n’amapingu ku maboko, ari mu modoka ya Polisi ajyanywe kwa muganga kugira ngo avurwe.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko uyu mugabo ategerejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kabiri, kugira ngo asobanure iby’iki gitero cyahitanye umupolisi wari mu nshingano ze.
Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Muchiri Nyaga, yamaganye icyo yise “igikorwa cy’ubugome budashobora kwihanganirwa,” anashimira abashinzwe umutekano ku buryo bitwaye neza mu kubuza ko habaho izindi ngaruka.
Ati “Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera PC Ramadhan Matanka, wari umukozi w’indakemwa watanze ubuzima bwe mu kurengera igihugu.”
Umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nairobi.
Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’iki gitero.
Comments are closed.