Joseph Kabila uherutse gukatirwa urwo gupfa yayoboye inama y’abarwanya Tshisekedi

Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yayoboye inama ihuriwemo n’abarwanya Leta ya Congo nyuma y’igihe giti gusa urukiko rumukatiye igihano cyo kwicwa.
Bwana Kabila Joseph uherutse uherutse guhamwa ibyaha birimo ubugambanyi agakatirwa n’inkiko zo mu gihugu cye cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, kuri uyu munsi yagaragaye mu ruhame ari i Nairobi aho yari ayoboye inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi Tshilombo uyobora DRC.
Abanyapolitiki bitabiriye iyi nama itavuzweho rumwe, harimo Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2016, Seth Kikuni, Franck Diongo, Néhémie Mwilanya, Raymond Tshibanda, José Makila, Richard Muyej, Kikaya Bin Karubi na Patient Sayiba.
Hari abandi bari batumiwe muri iyi nama ariko batayitabiriye barimo Moïse Katumbi washinze ishyaka Ensemble, Martin Fayulu wiyemeje gushyigikira Tshisekedi mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23, Jean-Marc Kabund na Delly Sesanga.
N’ubwo ikigambiriwe muri iyi nama kitatangajwe, bigaragara ko Kabila na bagenzi be bagiye guhuza imbaraga kugira ngo bakemure ibibazo yagaragaje mu minsi ishize ko byugarije igihugu birimo iby’ubukungu, umutekano n’imibereho y’abaturage.
Muri Gicurasi 2025, Kabila yatangaje ko ibi bibazo byakemurwa n’ibisubizo 12 birimo: gusenya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri RDC, guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, ibiganiro hagati y’Abanye-Congo no kuganira n’ibihugu by’abaturanyi.
Comments are closed.