USA: Abanyamahanga 6 ku ikubitiro mu bagiye guhambirizwa kubera kwishimira urupfu rwa Charlie Kirk


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yakuyeho visa ku banyamahanga bagaragaye bishimira urupfu rwa Charlie Kirk mu ruhame.
Kirk wari usanzwe ari impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze, akaba ariwe washinze umuryango Turning Point USA. Yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo yari ari gutanga ikiganiro ku banyeshuri bo muri Kaminuza ya Utah Valley.
Ibi byatangajwe n’iyi Minisiteri ku wa 14 Ukwakira 2025, ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, aho yagaragaje ko bidashoboka gukomeza kubana n’abanyamahanga bishimira ari uko hari Umunyamerika wapfuye.
Ryagiraga riti:“Amerika ntabwo yakwihanganira gukomeza kwakira abanyamahanga bifuza urupfu ku Banyamerika.”
Abanyamahanga batandatu baturuka mu bihugu by’u Budage, Argentine, Mexique, Brésil, Paraguay na Afurika y’Epfo nibo bagiye kwirukanwa muri Amerika kubera kwishimira urupfu rwa Kirk.
Bamwe muri aba banyamahanga bagaragaje kwishimira urupfu rwa Kirk babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga, aho Umunya- Argentine yavuze ko uyu mugabo yari akwiriye gupfa kubera uburyo yagiraga irondaruhu n’abandi bagiye bagaragaza impamvu bishimiye ko uyu mugabo apfa.
Ku rundi ruhande itangazo ryakomeje rivuga ko aba bahanwe ari bake kubera ko bagiye gukomeza gushakisha abantu bagaragaje ko bishimiye gupfa kwa Charlie Kirk.
Comments are closed.