Rayon Sports igiye kubona umutoza mushya w’Umunyafurika

220
kwibuka31

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko mu cyumweru gitaha iyi kipe ayoboye izaba yabonye umutoza mushya w’Umunyafurika.

Twagirayezu yavuze ko barimo gutegura gahunda yo guhemba umutiza Afahmia Ltfi uheruka guhagarikwa kubera umusaruro mubi, bityo umutoza mushya akaba agiye kuziba icyuho.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, Twagirayezu yahamije ko mu cyumweru gitaha iyi kipe izaba ifite umutoza mushya.

Ati: “Turashaka umutoza wo muri Afurika kuko bo baraza bagakomereza aho bigeze. Mu bo turi gushaka harimo abo muri Sénégal, Cameroun, Côte d’Ivoire n’ahandi. Mu cyumweru gitaha azaba ahari.

Twagirayezu Thaddée yashimangiye ko Afahmia Lotfi atazongera gutoza iyi kipe ndetse izamuhemba amezi atatu bagatandukana.

Ati: “Akazi ntabwo azagakomeza. Twagombaga kuba twaramuhagaritse ako kanya [kumwirukana], ariko mu itegeko harimo ko tumuha integuza y’ukwezi.

Yongeho ati: “Byumvikane neza, birasobanutse ko uruhande rumwe rwifuje gutandukana n’urundi rugomba gutanga imishahara y’amezi atatu.

Ubu turi gushaka amafaranga. Tugomba kumuha amezi atatu, tukamuhemba ukwezi kwa Nzeri, Kamena n’uku k’Ukwakira kuko twamuhagaritse tariki ya 12.”

Uyu mutoza yahembwaga 3500 by’amadolari ya Amerika (angana na miliyoni 5,08 Frw) ku kwezi.

Twagirayezu yavuze ko umutoza wungirije, Azouz Lotfi, wahembwaga 1000 cy’amadolari ya Amerika, we azahabwa ukwezi kumwe ko gusesa amasezerano.

Abajijwe ku makuru yavuzwe ko yasabye umutoza Afahmia Lotfi kwitsindisha ubwo yari akiri muri Mukura VS, yahamije ko ari abashaka guhimba impamvu zitari ngombwa kuko bitigeze bibaho.

Yagize ati: “Buriya ngo agasozi katagira umukuru kagwaho ishyano, kandi ibiti byose ntabwo byera imbuto, ibyo bintu numvise abantu babimbwira, gusa nageze aho ndabyumva ariko aho byavugiwe nta gitangaza kiri kuko n’ubundi havugirwa byinshi. Ntabwo njyewe nagira umugambi wo gukora ibyo bintu, niba nari naramusinyishije amasezerano se ko yari umukozi wanjye kuki nari kwitabaza undi muntu, iyo ngenda nkamureba? Kuva icyo gihe kugera uyu munsi, hashize nk’amezi atanu kuki ntahise nsesa ayo masezerano twari twaragiranye n’umutoza?”

Yashimangiye kandi ko Lotfi yamwandikiye amusaba guha akazi Habimana Hussein nk’Umuyobozi wa Tekinike, ariko we akamusubiza ko atari we ugena abahabwa imirimo mu ikipe.

Comments are closed.