Karongi: Yiyise komanda wa Polisi yaka ruswa abaturage

174
kwibuka31

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 48 akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa leta adahagarariye.

Byabereye mu Mudugudu wa Josi, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi ku wa 19 Ukwakira 2025. Uwo munsi polisi yafashe umugabo w’imyaka 48, amaze gutuburira umugore wo muri ako gace.

Uwo mugabo yamuhamagaye kuri telefoni yiyita komanda wa Polisi ya Bwishyura amusaba 250.000 Frw ngo amufungurire umuntu we, ufungiye kuri sitasiyo azira kwiba umuriro w’amashanyarazi.

Uwatuburiwe yarayabuze baraciririkanya bagera ku bihumbi 150 Frw, amubwira ko abonye ibihumbi 120 Frw. Ukekwa yasabye uwatuburiwe kohereza ayo 120.000 Frw andi asigaye ayohereza bitarenze amasaha 24.

Uwatuburiwe yayohereje akoresheje umu-agent amafaranga ayoherereza kuri telefoni ibaruye ku mugore ubana n’ukekwa ariko batasezeranye byemewe n’amategeko.

Ukekwa yamaze kubona amafaranga ajya kuyabikuza ku isantere yo mu Bupfune.

Umugore watuburiwe byamwanze mu nda abimenyesha ubuyobozi, busanga amaze kuyabikuza, umu-agent agaragaza uwabikuje ayo mafaranga kuko asanzwe amuzi, ni uko ukekwa ahita atabwa muri yombi asigaranye 110. 000 Frw.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB na Police Bwishyura mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Ati:“Turasaba abaturage kwima amatwi ababashuka biyitirira Polisi n’izindi nzego babizeza ko bazabafasha mu bibazo bafite. Abiyitirira polisi twababwira ko bakwiye gucuka kuri uwo muco kuko abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa”.

SP Twajamahoro yasabye abaturage kujya bagira amakenga ku babahamagara babizeza kubafunguriza umuntu wabo ufunze, kubasubiza impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Ingingo y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500 000 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.