Amag The Black yagaragaje agahinda ke n’urwibutso ku rupfu rwa Ingabire Marie Immaculée.


Umuraperi Amag The Black yatangaje ko Ingabire Marie Immaculée, wahoze ayobora Transparency International Rwanda, yabaye umwe mu bakiliya be kuko yamuguzeho filigo mbere y’uko yitaba Imana.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kunamira Ingabire Marie Immaculée, wahoze ari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda, Hakizimana Amani uzwi nka Amag The Black, yagaragaje ko urupfu rwe rwamusigiye igikomere, ariko ko yasigaranye urwibutso rukomeye, rwo kuba baragiranye igikorwa cy’ubucuruzi.
Amag The Black yabwiye Indorerwamo.com ko yifuje gusangiza abantu uburyo INGABIRE yamugiriye icyizere, nyuma yo kumenya ko uretse umuziki, afite n’ubushobozi mu bijyanye no gutunganya filigo. Yagize ati:
“Yari yanguriyeho filigo. Nubwo atakiriho ngo abyumve, ariko nzahora mbyibuka. Yabaye umukiriya wanjye, kandi ni ikintu cyanshimishije kumva ko umuntu nk’uriya yangiriye icyizere mu byo nkora“
Uretse ubwo buhamya bwihariye, Amag The Black yanashimye imyitwarire ya Ingabire mu buzima rusange, avuga ko yari umubyeyi w’abanyarwanda bose, utaratinyaga kuvuga ukuri kandi akagira inama zubaka sosiyete. Yagize ati:
“Yari umuntu watangaga urugero. Twamwigiragaho byinshi. Ni umubyeyi w’inararibonye twari tugikeneye muri sosiyete yacu. Imana imuhe iruhuko ridashira.“

Ingabire Marie Immaculée, yitabye Imana ku wa 9 Ukwakira 2025, afite imyaka 63. Azwi cyane mu kurwanya ruswa, akarengane n’ihohoterwa, by’umwihariko yaharaniye uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu kuvugira abatishoboye n’abatinyaga gutanga ubuhamya ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, binyuze mu biganiro, imbuga nkoranyambaga, ndetse no mu mahuriro atandukanye.
Urupfu rwe rwafashwe nk’igihombo gikomeye ku muryango nyarwanda no ku rugamba rwo guharanira kubona ubutabera ndetse no kurangwa n’ubunyangamugayo mu gihugu.
Comments are closed.