Abanyamahanga batatu batawe muri yombi bakekwaho gukubita abamotari

1,347
kwibuka31

Polisis y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.

Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri konti ya X mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 2025.

Yagize iti:“Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri. Byabereye mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.”

Yasobanuye ko abafashwe bafungiye kuri Sitatiyo ya Polisi Kicukiro, “mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya. Tuributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi ibikorwa nkibi ntabwo bizihanganirwa.”

Ntihatangajwe ibihugu aba basore bakomokamo, ariko byavuzwe kenshi ko hari abasore b’abanyamahanga batega moto bagera aho bagiye bagakubita abamotari, ubundi ntibishyure amafaranga y’urugendo.

Comments are closed.