Cameroune: Perezida Paul Biya atsindiye manda yindi azasoza ku myaka ye hafi ijana.

427
kwibuka31

Perezida wa Cameroune Bwana Paul Biya amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora aherutse muri icyo gihugu, ni manda izamara imyaka 7 akazayirangiza ku myaka ye 96 y’amavuko.

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Cameroune imaze gutangaza ibyavuye mu matora aherutse kuba muri icyo gihugu ku italiki ya 12 Ukwakira 2025.

Iyo komisiyo yavuze ko Bwana Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko ariwe wegukanye intsinzi ku majwi 53.66% akaba yatsinze abo bari bahatanye barimo Bwana Issa Tchiroma Bakary wari uherutse gutangaza ko ariwe watsinze amatora.

Iyi manda Paul Biya atsindiye y’imyaka irindwi, izarangira mu mwaka wa 2032 ubwo azaba agejeje imyaka 99 y’amavuko.

Ku myaka ye 92 y’amavuko Paul Biya niwe uyoboye urutonde rw’abakuru b’igihugu bayoboye bakuze.

N’ubwo bimeze bityo, hari bamwe mu bahatanye na Biya Paul bavuga ko aya matora yabayemo uburiganya ku buryo banze kwemera ibyayavuyemo, ni mu gihe indorerezi zose zavuze ko amatora yagenze neza kandi ko abaturage batoye mu bwisanzure.

Comments are closed.