‘Umuvugabutumwa’ wagaragaye asaba abantu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yafunzwe

358
kwibuka31

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asaba abakirisitu gutanga imitungo yabo kugira ngo Imana ibakubire inshuro eshanu.

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwira amashusho magufi agaragaza Bucyanayandi ari mu rusengero, asaba abakirisitu gukora mu mifuka yabo, ikintu cya mbere kivamo bakagitanga kugira ngo Imana ibahe umugisha mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Ati:“Imana irambwiye ngo icyo ufite mu kiganza, kora mu mufuka, icyo uzamuye mu mufuka, wazamura contaque, wazamura imfunguzo z’inzu, icyo uzamura cyose ukizane hano imbere y’Imana. Ngiye kubasengera kugira ngo ibyo mutanze, Imana iraba ibakubiye inshuro eshanu mu cyumweru kimwe.”

Bucyanayandi uvuga ko ari umuvugabutumwa, yakomeje ati:“Niba ufite contaque, ugatanga imodoka imwe, mu cyumweru kimwe, uraba ubonye imodoka eshanu. Niba utanze inzu, mu cyumweru kimwe, Imana iraba ikubye inshuro eshanu. Niba utanze amafaranga, ari miliyoni, ziraba miliyoni eshanu mu cyumweru kimwe.”

RIB yatangaje ko uretse gusaba abakirisitu gutanga imitungo yabo, Bucyanayandi anakekwaho gutera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, ababwira ko nibatayitanga, bazagira ibyago birimo urupfu n’indwara.

Uru rwego rwasobanuye ko rwamufashe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Remera, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

Abaturarwanda basabwe kudaha agaciro inyigisho zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo no kubayobya, bakita ku murimo kugira ngo biteze imbere.

RIB na Polisi y’u Rwanda kandi byihanangirije abantu bose bitwaza ubuhanuzi bagamije kwiba abaturarwanda no kubariganya, ko batazihanganirwa.

Comments are closed.