Uganda: Impanuka ikomeye yahitanye abagera kuri 63

358
kwibuka31

Abantu 63 bapfuye naho abandi benshi bakomereka bikomeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, mu gace ka Kitaleba Village, hafi y’ahazwi nka Asili Farm, ku muhanda wa Kampala–Gulu Highway.

Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano za Uganda avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nijoro ubwo imodoka nini yikamyo yavaga i Kampala yerekeza mu Majyaruguru ya Uganda yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi. Byahitanye ubuzima bw’abantu 63 bahise bapfa ako kanya, abandi barenga 20 bakomeretse bikomeye, bamwe muri bo bakajyanwa mu bitaro bya Bombo Military Hospital ndetse no mu Mulago National Referral Hospital.

Umuvugizi wa Polisi yo mu Ntara ya Luweero, Patrick Katongole, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi no kugerageza guca ku yindi modoka ahatabugenewe. Yagize ati: “Imodoka nini yikamyo yavaga i Kampala yari itwaye ibicuruzwa byinshi. Umushoferi yagerageje kunyura ku yindi modoka ahantu hato cyane, ahita agongana n’imodoka itwara abagenzi, bituma zihirima zombi, abantu benshi bahasiga ubuzima.”

Ababonye ibyabaye bavuze ko impanuka yabaye mu buryo butunguranye cyane, imodoka zombi zikaba zahise zifatwa n’inkongi nyuma yo kugongana, bituma bamwe mu bagenzi batabasha kurokoka.

Polisi yahise itabara, ifunga umuhanda mu gihe kingana n’amasaha arenga ane kugira ngo habanze gukurwaho imibiri no gutabara abakomeretse. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abapolisi n’abakorerabushake baracyari ku murongo w’imodoka bashakisha ababa bagifungiranyemo.

Inzego z’umutekano zasabye abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko cyane cyane ku muhanda wa Kampala–Gulu, uzwiho kuba umwe mu ihuriro rikunze kugaragaraho impanuka nyinshi.

Minisitiri w’Imirimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen. Edward Katumba Wamala, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo anasaba Polisi gukomeza ubugenzuzi ku mihanda, by’umwihariko ku makamyo akunze gutwara ibicuruzwa mu masaha y’ijoro. ATI: “Iyi ni inkuru ibabaje cyane. Tugomba kongera ingamba zo kugenzura imodoka zikora ingendo ndende, cyane izitwara ibicuruzwa. Ni ngombwa kurinda ubuzima bw’abaturage bacu,”

Kugeza ubu, imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka irimo kujyanwa ku bitaro bya Luweero District Hospital kugira ngo isuzumwe, mu gihe hakomeje ibikorwa byo kumenya amazina y’abapfuye.

Polisi yemeje ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka, mu gihe hitezwe ko imiryango y’abahitanywe izahabwa ubufasha n’ubuyobozi bwa Leta.

Comments are closed.