Muhanga : Abamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’ibyabo baratabaza.

657
kwibuka31

Abaturage batuye mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, giherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, baratabaza nyuma y’uko bagenzi babo bimuwe  bo basigara ari abaturanyi bazo ndetse abandi  bagasa nkaho bazituye hagati , ibituma  bavuga ko babaruwe kandi bakazemererwa ariko imyaka itatu ikaba ishize batarishyurwa  none kugeza  ubu amaso yaheze mu kirere.

Bamwe mu baganiriye na indorerwamo.com , mu majwi yuzuyemo ishavu, agahinda no gutakamba bose  bahuriza ku kuvuga ko imyaka itatu yihiritse basinyiye ayo mafaranga ariko bakaba batarayabona.

Hategekimana Saveri, utuye hafi y’uruganda rukora sima muri iki cyanya, avuga ko ari we wenyine wasigaye muri ako gace kandi afite ibyangombwa byemewe.
Ati:Ni njye njyenyine wasigaye muri aya matongo. Nari nkikijwe n’ingo nyinshi, ariko zo zabonye ingurane zirimuka. Ubu nasigaye njyenyine kuko n’umuryango wanjye waragiye.

Akomeza avuga ko yari yemerewe ingurane ingana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko imyaka itatu irashize atarishyurwa. Yagerageje kwegera ubuyobozi ngo bumufashe, ariko ntihagira igisubizo gihamye bamuha.
Ati:Nabajije ubuyobozi bambwira ko nzimukana n’abandi, ariko bo barimuwe njye nsigara hano. Ndibaza niba Leta yarabuze ayo mafaranga ngo nange mbeho neza nk’abandi.

Hategekimana  yongeraho ko azi neza ko  leta yavuze ko nta muntu  numwe wemerewe gutura hafi neza  y’icyanya cy’inganda ariko we ubuyobozi bukomeje kuhamutuza aho atanga urugero agira ati: “Kuva iwange kugera ku ruganda rukora Sima nta metero eshanu zirimo , bivuze ko meze nkaho nzituye hagati.”

Asoza avuga ko yahoze afite amazi kuwe ariko bitewe n’uburyo Wasac yabonye  nta muturage w’undi  uyavoma bahita baza kuyakuramo  , none ubu  ajya kuyavoma  kure cyane,  urugendo rumutwara amasaha abiri kugirango ayabone.

Mukamana Leoncia, nawe utuye muri icyo cyanya, avuga ko amaze imyaka itatu yizezwa ingurane ariko kugeza ubu ntarazibona, kandi inzu ye yarasenyutse.
Ati:Twabujijwe kuvugurura amazu kuko batubwira ko turi mu gihe cyo kwimurwa. None turara tunyagirwa kandi amafaranga twemerewe ntayo turabona.”

Akomeza avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi, bakamwizeza ko azishyurwa vuba, ariko imyaka ikaba ishize ari itatu nta kintu arabona.
Ati:Bahora baza kutubarira ariko ntihagira igikorwa. Turasaba ubuyobozi kudufasha bukaduha ingurane tugashaka aho kuba hakiri kare tukava aha hantu hari gushyira ubuzima bwacu mu kaga.”

U witwa Ngirababyeyi Solange, nawe ashimangira ko bamaze igihe kirekire bategereje amafaranga y’ingurane ariko kugeza n’ubu bakaba batarayabona.
Ati:Baje kutubarira, dusinya amasezerano y’ingurane, ariko ayo  mafaranga twarayahebye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko ubuyobozi bukomeje gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kugira ngo aba baturage bishyurwe.
Ati:Iki kibazo kirazwi kandi kimaze igihe. Turakomeza kubakorera ubuvugizi muri MINICOM kuko ari yo ishinzwe kubishyura.

Yongeyeho ko bitewe n’uko ubushobozi bugenda buboneka, MINICOM igenda ibishyura mu byiciro, agashimangira ko hari n’abamaze guhabwa ingurane zabo ndetse banimuwe. Yasabye abasigaye bataruzuza ibyangombwa kubyuzuza vuba kugira ngo batazadindizwa no kubura ibisabwa.

Kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu wa 2024, abaturage bimuwe mu cyanya cy’inganda cya Muhanga bamaze kwishyurwa amafaranga arenga miliyari ebyiri na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)

Comments are closed.