RIB igiye kubyivangamo

496
kwibuka31

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rugiye kuba umufatanyabikorwa wa FERWAFA mu gukurikirana no kugenza bimwe mu byaha bikorwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Igihe kibaye kirekire abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batavuga rumwe mu bibera imbere mu kibuga, hari abavuga ko hari ubujura bukabije mu basifuzi aho amakipe amwe n’amwe avuga ko yibwa ku mugararagaro , hari n’abandi bavuga ko na mbere y’umukino ikiri buvemo kiba cyamenywe, ibyo bagahita babisanisha n’imikino y’amahirwe cyangwa se ruswa iba yatanzwe n’uruhande uru cyangwa ruriya kugira ngo atatu y’umunsi akunde aboneke.

Abakunze kuvugwa muri ibyo bikorwa byangiza umupira Nyarwanda, ni abasifuzi na bamwe mu bakinnyi bashobora kwitsindisha ku nyungu z’ikipe bahuye nayo, ndetse na bamwe mu bayobozi b’amakipe ya hano mu Rwanda.

Uko biri kose, amakosa akorerwa mu bibuga ndetse no hanze yacyo ibyo bakunze kwita gutegura ni menshi, kandi hatagize igikorwa bizangiza umupira w’u Rwanda ku buryo kongera kuwugarura mu murongo bizasaba imbaraga zidasanzwe.

Mu rwego rwo gukemura, no gukumira ko icyo kibazo cyafata indi ntera, Umunyamabanga w’Agateganyo w’ishyirahamwe ry’umupira w’a,aguru mu Rwanda FERWAFA, Bwana Mugisha Richard, yatangarije yatangarije Radio Rwanda ko mu gihe cya vuba urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruzaba rwamaze gusinyana amasezerano n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda FERWAFA Kugira ngo RIB itangire gukurikirana ibyaha bibera muri shampiyona.

Umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA aravuga ko bagiye kujya bakorana na RIB

Ni ikintu benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bemeza ko uzaba ari umwe mu miti igomba kuvugutirwa izo ngeri zose zivugwa mu kwangiza ruhago nyarwanda.

Uyu witwa NYANGEZI Oscar ati:”Birakabije, ujya kureba umupira abandi barangije kera, bakakubwira ngo uko biri bugende kose, ikipe runaka iratsindwa, kandi koko bikagenda bityo” uyu mugabo akomeza avuga ko hari n’ababishoramo amafaranga nk’imikino y’amahirwe, abandi bagakoresha abasifuzi cyangwa abakinnyi, ibyo agasanga ari bimwe mu byaba bigize icyaha bityo ko RIB iramutse ibyinjiyemo hari icyagabanuka.

Umwe mu batoza mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze ati:”Biri hose, mu batoza bagenzi bagenzi banjye, mu bakinnyi, abayobozi, abasifuzi, n’abandi bose bireba, biri ku rwego rwo hejuru ariko RIB iramutse ibyinjiyemo wenda twaruhuka”

Uko biri kose uyu muti nuvugutwa, hari benshi bazisanga bagiye kwitaba RIB ndetse hari n;abandi bazisanga bari mu maboko y’ubutabera bazira cyangwa indi nyito y’icyaha.

Comments are closed.