“Happy Birtday to our Paul Kagame, intore cyane” DJ Ira yifurije isabukuru nziza Perezida.

Kimwe n’abandi banyarwanda batari bake, IRADUKUNDA Grace Divine uzwi cyane nka DJ Ira, umurundikazi uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda nawe yifurije Perezida wa Repubulika Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa usanzwe avangavanga imiziki (DJ) mu ishusho ya Perezida Paul iherekejwe n’indirimbo igira iti:”Karame Rudasumbwa” uyu yagize ati:”Happy Birthday to our Paul KAGAME, intore cyane”
Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’Uburundi kubera inkomoko, tariki 16 Werurwe 2025, nibwo we ubwe yisabire Perezida wa Repubulika ubwenegihugu bw’u Rwanda ubwo Perezida yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, muri gahunda yo kwegera abaturage Perezida Kagame asanzwe agira.
Icyo gihe DJ Ira yagize ati:”Nyakubahwa perezida wa Repubulika, ndagusaba ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda, bityo nanjye nkitwa umwana w’Umunyarwandakazi“, Icyo gihe perezida Kagame nawe yahise amusubiza ko abimwemereye.

Comments are closed.