Perezida wa FERWAFA yemereye AL Merreick FC yo muri Sudan gukina champiyona y’u Rwanda

243
kwibuka31

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Bwana SHEMA Fabrice, biravugwa ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Ukwakira yaba yamaze gushyira umukono ku masezerano yemerera ikipe ya AL Merreick gukina chapiyona y’u Rwanda izwi nka Rwanda Premier League umwaka utaha.

Hari andi makuru avuga ko amakipe nka Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, nayo yaba amaze kwemererwa gukina championnat y’u Rwanda kandi yose akaba agomba kuba atuye i Kigali mu Rwanda.

Mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, amakipe ari guhatana ni 16, ni champiyona yihariwe n’ikipe y’ingabo z’igihugu kuko ariyo imaze gutwara ibikombe byinshi ugereranije n’andi makipe bahatana.

Hari abasanga kuza kw’aya makipe bizongera igitutu ku makipe y’u Rwanda cyane cyane ku ikipe ya APR FC aishinjwa kwifatira amakipe y’imbere mu gihugu ariko yahura n’andi yo hanze bikanga ko irenga umutaru.

 

Comments are closed.