“Ntituri mu biganiro na Bujumbura, ahubwo turi mu biganiro na Leta ya Kinshasa”: AFC/M23

174
kwibuka31

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yahakanye ibyo kohereza intumwa mu Burundi.

Ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse gutangaza ko intumwa za AFC/M23 zahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, zimumenyesha ko ingabo ze zitagomba kwitambika abarwanyi babo ubwo bazaba bagiye gufata umujyi wa Uvira.

Iki kinyamakuru cyasobanuye ko Perezida Ndayishimiye yihanangirijwe, amenyeshwa ko ingabo ze nizivanga muri uru rugamba, na zo zizaraswaho nk’undi mwanzi wese.

Aya makuru yatangajwe mu gihe abayobozi bakuru muri AFC/M23 bari bamaze iminsi bamenyesha Abanye-Congo ko bashobora gutangira urugamba rwo gufata Uvira.

Umwe muri bo ni Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Busu Bwa Ngwi, wagize ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ’Genda uganira n’abavandimwe banjye ba hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”

Mu kiganiro ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagiranye n’abanyamakuru kurri uyu wa 23 Ukwakira 2025, Nangaa yatangaje ko uruhande bari kuganira ari urw’ubutegetsi bwa RDC.

Ati: “Ntituri mu biganiro na Bujumbura, ahubwo turi mu biganiro na Leta ya Kinshasa, Leta ya Tshisekedi yavugaga ko itazigera iganira natwe, ariko uyu munsi iri kuganira natwe ku mbaraga.”

Nangaa yasobanuye ko nubwo ariko ibi biganiro bibera i Doha muri Qatar bikomeje, Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero ku basivili bo mu burasirazuba bw’igihugu.

Yavuze ko uretse ibitero, ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, byafunze inzira yo muri Minembwe inyuramo ibitunga abaturage, bigamije kwicisha inzara abasivili.

Ati: “Ibi byosse birenga ku myanzuro yafatiwe i Doha. Byerekana ko Leta ya Kinshasa ikomeje intego yayo yo kwifashisha inzira za gisirikare mu gukemura iki kibazo.”

Nangaa yatangaje ko mu gihe ibi bitero byakomeza, AFC/M23 itazaceceka, ahubwo ko izajya kurwanirira abasivili nk’uko yabyiyemeje kuva yashingwa.

Comments are closed.