Cote d’Ivoire: Ouatara w’imyaka 83 arahabwa amahirwe yo kwegukana azaba ejo

289
kwibuka31

Perezida wa Côte d’Ivoire Bwana Alassane Ouattara arimo guhatanira manda ya kane mu matora azaba ku wa Gatandatu, aho yasezeranyije gukomeza guteza imbere ubukungu mu buryo buhamye, mu gihe abamunenga bamushinja ibyo bita gahunda za Leta ye zo gucecekesha abatavuga rumwe nayo.

Amatora muri icyo gihugu gikomeye mu gukora kakao ku isi azahuza Ouattara, w’imyaka 83, n’abahoze ari ba minisitiri babiri ndetse n’umugore wahoze ari uwe akaba n’umuvugizi w’uwamubanjirije, Laurent Gbagbo.

Ouattara ni we mukandida wenyine ushyigikiwe n’ishyaka rikomeye rya politiki, bikamugira umunyamahirwe muri ano matora.

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, w’imyaka 83, yanyanyagije ikiganza asuhuza abayoboke be mu nama ya nyuma y’amatora mbere y’amatora ya perezida ya Côte d’Ivoire
ateganyijwe kuba ku wa 25 Ukwakira 2025, i Abidjan, muri Côte d’Ivoire, ku wa 23 Ukwakira 2025.

Abandi bakandida babiri bakomeye Laurent Gbagbo na Tidjane Thiam wahoze ari umuyobozi mukuru wa banki ya Credit Suisse babujijwe kwitabira ayo matora.

Ouattara, usanzwe atitaye ku bibazo byerekeye imyaka ye cyangwa ubuzima bwe, yabaye Perezida nyuma y’intambara y’abenegihugu yamaze amezi ane, igihe Gbagbo yanze kwemera ko yatsinzwe mu matora yo mu mwaka w’i 2010.

Uyu wahoze ari umukozi w’ibanki mpuzamahanga ndetse akaba yarabaye n’umwungirije w’umuyobozi mukuru wa FMI (Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari), Ouattara yafashije gushyira Côte d’Ivoire mu bihugu bifite ubukungu buzamuka cyane muri ako karere.

Yanashyize mu bikorwa impinduka z’amategeko shingiro zamwemerera kurenza imbibi za manda ebyiri, ibintu byarakaje cyane abo bahanganye.

Comments are closed.