Donald Trump arashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Venezuela.


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arashinjwa gushaka guhindura Venezuela “koloni ya Amerika”, nk’uko Umushinjacyaha Mukuru wa Venezuela.
Umushinjacyaha mukuru wa Venezuela Bwana Tarek William Saab arashinja Perezida Donald Trump wa Amerika gushaka kwigarurira Venezuela akayigira koloni ya Amerika mu mugambi mushya wa Trump yise gushaka impinduka muri Venezuela. Uyu muyobozi arasanga Leta Zunze ubumwe za Amerika zifite uwo mugambi mubisha uzatuma zigarurira umutungo w’igihugu cye kirimo amabuye y’agaciro, Peterori,…
Uwo mufatanyabikorwa wa hafi wa Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, witwa Saab, yavuze ko “nta gushidikanya” Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigerageza guhirika ubutegetsi bwa Venezuela, yongeraho ko ari “igeragezwa rishya” mu bigeragezo byinshi byabanje “byananiwe.”
Amerika iri mu bihugu bitemera Maduro nk’umuyobozi wemewe wa Venezuela, nyuma y’amatora yo mu mwaka w’i 2024 yashinjwe na benshi kuba atari ayisanzuye, ndetse bamwe bakavuga ko yabayemo ubujura n’uburiganya n’ubwo indorerezi zayakurikiranye zemeza ko yabaye mu mucyo.
Trump kandi yakunze gusubiramo ko bishoboka gukoresha icyo yise “operasiyo zo ku butaka” muri Venezuela, ndetse mu cyumweru gishize yavuze ko Amerika iri gusuzuma uburyo iyo operasiyo yo ku butaka.
Hafi abantu 43 barishwe mu bitero byagabwe ku mato bivugwa ko ari ayo gutwara ibiyobyabwenge ku nkombe za Amerika y’Amajyepfo, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Trump butangije ibyo bitero mu ntangiriro za Nzeri nk’igice cy’intambara bivugwa ko igamije kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.
Abadepite n’abasenateri bo muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baturuka mu mitwe yombi ya politiki, bagaragaje impungenge ku byerekeye ubunyangamugayo bw’ibyo bitero n’ububasha bwa perezida bwo gutegeka uko bikorwa.
Senateri wo mu ishyaka rya Repubulikani, Bwana Lindsey Graham, yabwiye abanyamakuru ku Cyumweru ko “ibitero byo ku butaka bishoboka,” kandi Trump yamubwiye ko ateganya gusobanurira abagize Kongere uko icyo gikorwa kizakorwa.
Iyo yabazwaga ku bijyanye n’igerageza ryo kwinjira ku butaka bwa Venezuela, Saab yagize ati: “ntibikwiye kuba, ariko twiteguye.”
Mu mezi abiri ashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kubaka igice gikomeye kirimo amato ya gisirikare, indege z’intambara, abasirikare b’inyanja, indege z’ubutasi, n’indege zidafite abapilote mu birwa bya Karayibe, nk’igice cy’uburyo bwo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Comments are closed.