Japan: Tetsuya wakekwagaho kwica uwahoze ari minisitiri w’intebe yemeye icyaha

335
kwibuka31

Umugabo ushinjwa kwica Minisitiri w’Intebe wahoze ayobora Ubuyapani, Shinzo Abe, yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza rwe.
Tetsuya Yamagami, w’imyaka 45, yabwiye urukiko rwo mu murwa mukuru Tokyo ko “ibyo byose ari ukuri”, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Buyapani.

Yamagami yakoresheje imbunda yakoze mu rugo kugira ngo arase Abe ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza muri Nara, mu burengerazuba bw’igihugu, mu 2022. Abe – wari uzwi kubera politiki ye ikarishye mu by’ububanyi n’amahanga ndetse n’ubukungu bwe buzwi nka “Abenomics” – yarashwe inshuro nyinshi, apfira mu bitaro uwo munsi, bitera isi yose igihunga.

Iyi nyandiko yagaragaje isano iri hagati y’ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP), n’itorero ryitwa Unification Church, rizwi cyane nka “Moonies”.
Yamagami yabwiye abashinjacyaha ko yateye Abe urubwa kubera ko yamushinjaga guteza imbere iryo torero, kandi nyina yari yararigiyemo bikarangira umuryango usizwe mu bukene.

Yavuze ko nyina yatanze amaturo agera kuri miliyoni 100 z’iyeni (angana na $660,000) nk’ikimenyetso cy’ukwemera kwe mu itorero. Ibyo byatumye hakorwa iperereza kuri iri itorero ryakomotse muri Koreya y’Epfo rizwi cyane kubera ubukwe rusange, bituma abaminisitiri bane begura.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, urukiko rwo muri Tokyo rwategetse iseswa ry’iryo torero, rihabwa itegeko ryo guhagarika gusaba amaturo ndetse no kugurisha umutungo waryo.
Ariko nyina wa Yamagami witezwe guhamagarwa nk’umutangabuhamya ngo aracyakomeye kukwemera kwe; yabwiye itangazamakuru ryo mu Buyapani ko urupfu rwa Abe rwamugize umukirisitu ukomeye kurushaho, nk’uko bitangazwa na Japan Times.

Urubanza rwa Yamagami ruteganyijwe kurangira mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha kandi uregwa yahakanye ibyaha birebana no kurenga ku mategeko agenga imbunda. Umwunganizi we yabwiye urukiko ko imbunda yakoreye mu rugo itajyanye n’ibyiciro biteganywa n’amategeko, nk’uko NHK yabivuze.

Ubuyapani, buzwiho kugira urugero ruto cyane rw’ibyaha by’imbunda, bwakajije amategeko ajyanye n’imbunda zakozwe mu rugo nyuma y’urupfu rwa Abe.

Comments are closed.