Babiri mu bayoboye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga bahagaritswe

427
kwibuka31

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier ibyumweru bitanu, rinahagarika umusifuzi wo ku ruhande Mbonigena Seraphin ibyumweru bine, bitewe n’amakosa bakoze mu mukino baheruka kuyobora.

Kwizera Olivier na Mbonigena Seraphin basifuye umukino w’Umunsi wa Gatanu wa Rwanda Premier League Bugesera FC yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025. 

Kwizera Olivier wari mu kibuga hagati, yahagaritswe ibyumweru bitanu kubera kwanga gusifura ku munota wa 20 w’umukino ubwo Umunyezamu wa AS Muhanga yarenze urubuga rw’amahina, agarura umupira n’amaboko yombi.

Komisiyo y’iminsifurire yavuze ko uyu musifuzi yakoze ikosa ryo kwangira indi kipe amahirwe yo gutsinda igitego (Denying an Obivous Goal Scoring opportunity DOGSO) rihanishawa kugira (Direct Free kick) n’ikarita itukura. 

Irindi kosa ni iry’uku munota wa 45+1 ubwo umupira wamukozeho ntiyahagarika umukino areka urakomeza havamo igitego cya AS Muhanga.

Uyu mugabo ni inshuro ya mbere yari asifuye umukino mu cyiciro cya Mbere.

Mbonigena Seraphin wari umusifuzi wo ku ruhande  we yahagaritswe ibyumweru bine kubera kudafasha umusifuzi wo hagati kumenya ko Umunyezamu wa AS Muhanga yakoreye umupira hanze y’urubuga rw’amahina kandi biri mu nshingano ze. 

Aba basifuzi bahagaritswe biyongereye ku bandi baherutse guhanwa barimo Ishimwe Claude na Mugabo Eric basanzwe ari mpuzamahanga.

FERWAFA yatangaje ko izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw’abasifuzi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire kubrwego mpuzamahanga.

Comments are closed.