Tanzania: Imyigaragambyo yakajije umurego bituma Leta ifata ingamba zidasanzwe.


Mu gihe imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta yiganjemo urubyiruko ikataje, Leta ya Tanzaniya yasabye abakozi gukorera mu rugo, ishyiraho n’amasaha ntarengwa umuturage atagomba kurenza ari mu muhanda.
Mu gihe imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta ariko yiganjemo urubyiruko ikomeje mu mujyi wa Dar Es Salam no mu yindi mijyi ikomeye yo mu gihugu cya Tanzaniya, abakozi ba Leta bategetswe gukorera mu rugo, ndetse hashyirwaho n’isaha ntarengwa aho umuturage atagomba kuba acaracara mu muhanda keretse gusa abashinzwe umutekano.
Ibi bije nyuma y’umunsi umwe gusa muri iki gihugu cyafatwaga nk’igihugu cy’amahoro muri Afrika kibayemo amatora kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, amatora ataravuzweho rumwe n’abatajya imbizi n’ubutegetsi bwa Madam Samiya Suluhu Hassan w’ishyaka rya CCM rimaze imyaka itari mike riyoboye iki gihugu kuko kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge, cyakomeje kubyoborwa n’ishyaka rya CCM.
Imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko yatangiye ku munsi w’ejo ubwo habaga amatora, yagaragaraga nk’iyoroheje, ariko uko amasaha yagendaga yicuma, yagendaga ifata indi ntera ku buryo yafashe n’indi mijyi irimo Arusha, Dodoma,…ndetse urwo rubyiruko rwatangiye kwangiza bimwe mu bikorwa remezo harimo imihanda, sitasiyo za polisi.
Nyuma y’aho Polisi ibonye ko imyagaragambyo yafashe indi ntera, Leta yahise ifata umwanzuro wo guhagarika bimwe mu bikorwa bya Leta, ndetse hafatwa umwanzuro wo gutegeka abakozi ba Leta n’ab’ibigo byigenga gukorera mu rugo mu rwego rwo gufasha Polisi gukora akazi neza no gukumira iyo myigaragambyo.
Umuvugizi wa Leta, Gerson Msigwa, yacnyujije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko, ashingiye ku itegeko rijyanye n’umutekano ryaraye risohowe na polisi ku batuye mu mujyi wa Dar es Salaam, abakozi baza gukorera akazi kabo mu rugo.
Yagize ati:“Ejo ku wa 30 Ukwakira 2025, abakozi bose ba Leta bazokorere akazi kabo mu rugo, keretse abo imiterere y’akazi kabo ibasaba kugera ku kazi, ariko abandi bose musabwe gukorera mu rugo kugeza igihe hazasohoka itangazo ritandukanye n’iri ngiri“.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, Leta yongeye ishyiraho itangazo rishyiraho amasaha ntarengwa aho umuturage wese wo muri Dar Es Salam atagomba kuba ari mu muhanda keretse abashinzwe umutekano.
Abigaragambya bavuga ko barambiwe ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi), ndetse bagasaba ko ryarekura ubutegetsi, abumvikanye mu majwi bagiraga bati:”CCM genda ntitugukeneye“
Leta ya Samiya Suluhu irashinjwa kuba yarigijeyo igakumira abakandida bakomeye nka Tundu Lissu, uyobora ishyaka rya CHADEMA.
Kugeza ubu ntiharamenyekana aho iyi myigaragambyo ishyira igana, gusa ibihugu nka Leta Zunze ubumwe za Amerika byasabye abakozi ba Ambasade gukorera mu rugo, ndetse n’abandi banyamerika batuye cyangwa bakorera muri icyo gihugu kwirinda kugendagenda mu mijyi ikomeye nka Dar Es Salam mu gihe imyigaragambyo igikomeje.


Comments are closed.