Byabyaye amahari hagati ya FERWAFA Al-Ahli Wad Madani yari yemerewe gukina championnat y’u Rwanda


Al-Ahli Wad Madani yari mu makipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, ntizakina irushanwa ry’uyu mwaka wa 2025/26.
Hari hashize ibyumweru bibiri iyi kipe isabye gukina mu Rwanda kubera ko iwabo nta shampiyona ihaba kuva mu 2023 kubera intambara.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye na Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, byari byemereye Al-Ahli Wad Madani, Al-Merrikh na Al-Hilal SC Omdurman gukina iri rushanwa.
Gusa nk’uko Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025, hari hasigaye ko amakipe yombi ashimangira bidasubirwaho ko yiteguye gukina Shampiyona yose ndetse agahabwa umugisha n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).
Kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko “Al-Ahli Wad Madani yari iherutse gusaba kwitabira Shampiyona ya Rwanda Premier League ya 2025/26, itakitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka.”
Ni mu gihe biteganyijwe ko andi makipe ari yo Al-Hilal SC na Al-Merrikh, yombi azatangira gukina Shampiyona y’u Rwanda ku munsi wa Karindwi, mu cyumweru gitaha.

Comments are closed.