Trump yatangaje ko Amerika nayo igiye kugerageza intwaro kirimbuzi.

220
kwibuka31

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika izatangira kugerageza intwaro za kirimbuzi ibintu bishobora kuba impinduka ikomeye muri politiki y’igihugu cye.

“Kubera gahunda z’ibindi bihugu zo kugerageza intwaro, nategetse Minisiteri y’ingabo gutangira kugerageza intwaro zacu za kirimbuzi,” ibi Trump yabyanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social, ubwo yari agiye guhura na perezida w’Ubushinwa ku wa kane.

Yategetse ko “Iyo gahunda igomba guhita itangizwa.”

Ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi ku isi – bihuriye mu cyiswe “itsinda ry’ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi”, n’ibindi bifite imiterere idasobanutse neza bigerageza buri gihe uburyo bwabyo bwo kurasa intwaro za kirimbuzi, nka misile ishobora gutwara ibiturika kirimbuzi bya nikleyeri.

Korea ya Ruguru ni yo yonyine yagerageje ibitwaro bya kirimbuzi kuva mu myaka ya 1990 ariko kuva muri 2017 ntirongera kubikora.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Amerika ntabwo biratanga ibisobanuro ku itangazo rya Perezida Trump. Ubu rero ntago birasobanuka neza niba koko ibyo Trump yatangaje ari ukugerageza za sisiteme zikoresha izi ntwaro za nuclear cyangwa niba ari intwaro ubwazo.

Munsi y’ibyo Trump yatangaje yongeyeho ko ahazageragerezwa izo ntwaro hataramenyekana ariko ko hazatangazwa nyuma.

Mu itangazo rye, Trump yavuze ko Amerika ifite intwaro za kirimbuzi nyinshi kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose – ni itangazo ritajyanye n’imibare mishya yatangajwe n’ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm (Sipri).

Nk’uko Sipri ibivuga, Uburusiya bufite ibisasu bya kirimbuzi ibihumbi 5,459, hagakurikiraho Amerika ifite 5,177, naho Ubushinwa bukaza ku mwanya wa gatatu n’ibisasu 600.

Abandi bashakashatsi batangaza imibare nkiyo.

Uburusiya buherutse gutangaza ko bwagerageje uburyo bushya bwo kurasa intwaro za kirimbuzi. Kremlin yavuze ko hari uburyo bushobora gutuma iyi ntwaro ishobora kwinjira mu birindiro bya Amerika ndetse n’indi ishobora kunyura munsi y’amazi ikagwa ku nkombe za Amerika.

Ikintu gishobora kuba cyarabaye intandaro y’ibyo Trump yatangaje, bamwe mu mpuguke bakeka ko ari uko Uburusiya bwavuze ko bwagerageze izo ntwaro ariko bakavuga ko “zitari intwaro kirimbuzi.”

Hagati aho impuguke zivuga ko Amerika yakomeje gukurikirana Ubushinwa cyane – ku mpungenge z’uko nabwo bushobora kuzateza akaga gakomeye cyane mu bihe bizaza k’ibitwaro bya kirimbuzi.

Iyi gahunda yo kugerageza ibitwaro kirimbuzi kuri Amerika bishobora gutuma Abashinwa n’Abarusiya nabo bakora nkibyo.

Umuvugizi wa Kremlin yagize ati “Nihagira igihugu kimwe muri ibi cyica amasezerano, Uburusiya nabwo ntibuzajijinganya kubikora”.

Mu gusubiza kuri ibi, Ubushinwa bwavuze ko bwizeye ko Amerika izasohoza inshingano zayo zishingiye ku masezerano mpuzamahanga yo kugabanya igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi ibihugu byombi byasinye, bwongeraho ko bwo bwubahiriza icyemezo cyabwo cyo guhagarika igeragezwa ry’ibitwaro kirimbuzi.

Daryl Kimball, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe rishinzwe kugenzura intwaro rifite icyicaro i Washington, yavuze ko kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi muri Amerika byaba ari “ikosa rikomeye ku mutekano mpuzamahanga mu mateka”.

Yavuze ko ibyago by’intambara y’intwaro za kirimbuzi “bikomeje kwiyongera” mu myaka myinshi ishize, kandi niba Amerika n’Uburusiya “bitaganiriye ku mbogamizi nshya ku ntwaro zabo, dushobora kubona ihiganwa rikomeye, riteje akaga, ry’ibihugu bitatu hagati ya Amerika, Uburusiya n’Ubushinwa mu myaka iri imbere”.

Hans Kristensen, umuyobozi w’ikigo Nuclear Information Project at the Federation of American Scientists yavuze ko ikiremwamuntu” gikwiye guhangayika cyane” kuko mu myaka itanu ishize habayeho ukwiyongera kw’ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi ku nshuro ya mbere kuva mu ntambara y’ubutita.

Ku nshuro ya nyuma Amerika iheruka kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi byari mu buvumo bwo muri Nevada mu 1992

Kimball yavuze ko bizatwara nibura amezi 36 kugira ngo Nevada ahageragerezwa intwaro hongere gutegurwa kugirango hongere gukoreshwa.

Impuguke zivuga ko Amerika idafite impamvu zo kugerageza izi ntwaro za kirimbuzi kuko ikoresha mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya simulation n’ubundi buryo budakoresha ibiturika kugira ngo igerageze intwaro zayo.

Kwong yavuze ko n’ubwo igeragezwa ryabera mu butaka, rishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko hagomba kwitonderwa ko nta mwuka w’ubumara usohoka hejuru y’ubutaka kandi ntibigire ingaruka ku mazi yo mu butaka.

Mu gihe yashinjaga Uburusiya n’Ubushinwa kongera amagambo, Robert Peters, umushakashatsi mukuru ushinzwe gukumira ikoreshwa ry’intwaro mu kigo ‘Heritage Foundation’, avuga ko nubwo nta mpamvu ya gihanga cyangwa ya tekiniki yaba ihari yo gutangira kugerageza izi ntwaro za kirimbuzi, yavuza ko “impamvu nyamukuru ni ugutanga ubutumwa bwa politiki ku banzi bawe.”

Yongeyeho ati: “Birashoboka ko Perezida runaka, yaba Donald Trump cyangwa undi, azabona ko bikenewe kugerageza intwaro za kirimbuzi nk’ikimenyetso cyo kwerekana ubushobozi n’ubuhangange.

“Uyu si umwanya mwiza wo kugerageza izi ntwaro.”

Nubwo abandi benshi BBC yavugishije batabishyigikiye, bose bahuriza ku ishusho mbi y’icyerekezo isi irimo.

Rhys Crilley wo muri Kaminuza ya Glasgow, wandika ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi, yagize ati: “Numva niba intambara nshya y’intwaro za kirimbuzi itaratangira, turi hafi y’umurongo wayo.”

Yongeyeho ati: “Buri munsi ntekereza ku byago by’intambara nshya y’intwaro za kirimbuzi no ku byago biri kwiyongera byo kuba habaho intambara y’isi ikoresha izo ntwaro.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoreye igeragezwa rya mbere ry’igitwaro kirimbuzi muri Nyakanga (7) 1945 mu butayu bwa Alamogordo, muri Leta ya New Mexico.

Nyuma yaho, cyabaye igihugu cya mbere ari nacyo cyonyine mu mateka cyakoresheje intwaro za kirimbuzi mu ntambara, ubwo zatewe ku mijyi y’Ubuyapani ya Hiroshima na Nagasaki mu kwa Munani uwo mwaka, mu ntambara ya kabiri y’isi.

(Inkuru ya BB

Comments are closed.