DRC: Leta yasabye ko amashyaka 12 aseswa


Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe imirimo y’imbere mu gihugu n’umutekano mu mpera z’icyumweru gishize, rivuga ko amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repuburika ya Demukarasi ya Congo, agomba gufungwa.
Ikirego gisabira ayo mashyaka guseswa cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushinzwe imanza z’imiyoborere (Conseil d’État) hagamijwe gusaba isezwa ry’ayo mashyaka ku buryo bwa burundu.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko imirimo y’ayo mashyaka cumi n’abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi ihagaritswe mu gihugu hose.
Ku rutonde rw’ayo mashyaka hariho PPRD rya Joseph Kabila, LGD rya Matata Ponyo, ndetse na Piste pour l’Émergence rya Seth Kikuni.
Nk’uko bisobanurwa muri iryo tangazo, ayo mashyaka ashinjwa kwica amahame agena gushimangira ubumwe bw’igihugu no kurengera ubusugire bwa Leta ya Congo, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imikorere n’imitegurire y’amashyaka ya politiki.
Paul Kabwe, wo mu biro bya Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe imirimo y’imbere mu gihugu, yagize ati:”Amategeko abuza amashyaka ya politiki kugira ibikorwa bifite isura ya gisirikare cyangwa bya paramilitari. Ingingo ya 6 ivuga mu buryo bweruye ko bene ibyo bikorwa bihanishwa iseswa ry’ishyaka.”
Yongeyeho kandi ko mu gitabo cy’amategeko ahana cya Congo, cyane cyane ingingo ya 181 kugeza ku y’ 184, ribuzanya imikoranire n’umuntu wese wakatiwe igihano ku cyaha cyo kugambanira igihugu.
Ihagarikwa ry’ayo mashyaka ry’agateganyo, riteganyijwe kumara iminsi cumi n’itanu (15), mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha. Ku ruhande rw’ubutegetsi, bavuga ko iseswa ry’ayo mashyaka ari ryo rishobora kuba umwanzuro wa nyuma, mu gihe ibyo bashinjwa baramuka babihamijwe n’urukiko.
Icyo cyemezo kikimara gutangazwa, cyahise gitera impaka n’amagambo akomeye acyamagana. Ihuriro “Sauvons la RDC”, rigizwe n’abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi, ryavuze ko ari “igikorwa cy’intambara gishyiriweho kurwanya ubwigenge bwa politiki, ihame ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko, n’ubwisanzure bwo kwishyira hamwe.”
Impuzamashyaka Lamuka yo yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko ari igikorwa gikomeye cyo gusenya demokarasi.
Umuvugizi wayo, Prince Epenge, yagize ati: “Mu gihe dusatira amatora rusange yo mu mwaka wa 2028, guhagarika imirimo y’aya mashyaka ni ugukoresha nabi ububasha. DRC iri mu bihe bikomeye, dukeneye gukorana, dukeneye ubumwe bw’abanyagihugu n’ibiganiro bishingiye ku bwumvikane.”
Yakomeje ashinja ubutegetsi buriho kugwa mu mutego w’imikorere nk’iy’igihe cya Kabila, avuga ko atahwemye kuyirwanya afatanyije n’ishyaka UDPS.
Comments are closed.