“Dufite intwaro za ‘nucléaire’ zaturitsa Isi inshuro 150”: Trump ku buhangange bwa Amerika


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko gihugu cye gifite intwaro za nucléaire nyinshi ku buryo zishobora guturitsa Isi inshuro 150, ko bakwiriye kuzisuzuma kugira ngo bakomere ku bushongore n’ubukaka bwabo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na CBS News. Yari abajijwe impamvu Amerika yifuza kongera gusuzuma intwaro zayo za nucléaire nyuma y’imyaka irenga 30.
Trump yasubije agira ati: “Kubera ko dukwiriye kureba ko zikora. Impamvu ni uko n’ibindi bihugu bizigira bihora bizisuzuma. Ni twebwe twenyine tutajya tuzisuzuma kandi ntabwo nshaka ko tuguma turi igihugu kidasuzuma izo ntwaro zacu.”
Mu 1992 ni bwo Amerika yaherukaga gusuzuma intwaro za nucléaire zayo ndetse kongera gusubukura ibyo bikorwa biteganyijwe ko bishobora kuyitwara amafaranga menshi cyane.
Minisitiri ushinzwe Ingufu muri Amerika, Chris Wright, yavuze ko uku gusuzuma izi ntwaro nta ngaruka zikomeye bizagira kubera ko batazazisuzuma bazituritsa mu buryo busanzwe.
Trump yagiye yumvikana kenshi anenga ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa kugerageza intwaro za nucléaire rwihishwa.
Icyakora ibi bihugu byarabihakanye. U Burusiya buvuga ko buheruka gusuzuma intwaro zayo mu 1990 mu gihe u Bushinwa bwo bugaragaza ko bubiheruka mu 1996.
Ubushakashatsi bwakozwe na Stockholm International Peace Research Institute, bugaragaza ko Amerika ifite intwaro za nucléaire za 5.177, u Burusiya bukagira 5.459, mu gihe u Bushinwa byitezwe ko buzagera ku zingana na 1.500 mu mwaka wa 2035.

Comments are closed.