Muhanga: Abaturiye Sitade batewe impungenge n’umwijima uhagaragara.

289
kwibuka31

Abaturage baturiye Sitade y’Akarere ka Muhanga,  Akagari Ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’amatara ataka yo ku mihanda ayikikije, ibituma bashimangira ko biteza umwijima n’ibibazo by’umutekano muke.

Bamwe mu baganiriye na Indorerwamo.com Bose bahuriza kukuba bavuga ko uyu mwijima watumye hiyongera ibikorwa by’ubujura, ubwoba bwo kugenda nijoro, ndetse n’isura y’iyi  Sitade igahungabana.

Akimana Angélique, ukora ubucuruzi hafi ya sitade, avuga ko amaze kwibwa kenshi n’abantu bitwikira ijoro.

Yagize ati: “Biratubangamiye cyane kuko iyo amatara adakora bituma abitwikira umwijima batwiba, bakizera ko nta wabamenya kuko haba hatabona.”

Asaba ko ubuyobozi bwakurikirana iki kibazo byihuse kugira ngo umutekano wongere kuboneka.

U witwa Adelphine, nawe uturiye iyi sitade, avuga ko kuba amatara ataka bituma batinya gukoresha uwo muhanda nijoro kubera impungenge z’abashobora kubagirira nabi.

Ati: “Kuva aya matara yazima, iyo umuntu afite gahunda ituma aca hano nimugoroba, biba bigoye kuyikora kuko haba hari umwijima. N’iyo uhaciye uba wikanga ko hari ushobora kuguhutaza.”

Hazabayamahoro Albert we avuga ko iki kibazo kigaragaza isura itari nziza ku gikorwaremezo nk’iki giherereye mu mujyi.

Agira ati: “Uretse kuba kibangamiye umutekano wacu, si byiza ko sitade iri hagati mu mujyi iba mu mwijima.”

Aba  bose bahuriza ku gusaba ko iki kibazo cyakemurwa vuba, kugira ngo amatara asubire gukora kandi umutekano wongere kuboneka mu gace batuyemo.

Nshimiyimana Jean Claude,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeza ko nk’ubuyobozi bazi iki kibazo kandi ko bafatanyije n’Akarere kugirango bashake igisubizo kirambye.

Yagize ati: “Icyo kibazo twarakimenye, kandi turi gukorana n’Akarere kugira ngo gikemurwe kuko natwe tuzi ko kibangamiye abaturage.”

Yasoje avuga ko hari n’ahandi mu Mujyi wa Muhanga hagaragaye ikibazo nk’iki, ariko ko hakomeje ibikorwa bigamije gusana amatara yose ataka ku buryo burambye.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier)

Comments are closed.