Papa Léon yanenze Trump uburyo ari kwitwara kuri gahunda y’abimukira.


Papa Léon yasabye ko habaho “gutekereza cyane” ku buryo abimukira bafashwemo muri Amerika, aho yavuze ko abantu benshi bagizweho ingaruka cyane na gahunda yateje impaka yo kwirukana abantu ku bwinshi muri Amerika.
Muri kumwe mu kunenga cyane ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Donald Trump kubayeho kugeza ubu, Papa Léon, akaba na Papa wa mbere wavukiye muri Amerika, yanaburiye ko kuba Amerika irimo kumisha ibisasu ku mato yo muri Venezuela, acyekwaho gutwara ibiyobyabwenge, biteje ibyago byo kongera ubushyamirane muri ako karere.
Ubwo yagaragara ngo avugire imbere ya za ‘camera’ za televiziyo zinyuranye hanze y’inyubako aruhukiramo ya Castel Gandolfo, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’i Roma, akemera gusubiza “ikibazo kimwe cyangwa bibiri”, Papa Léon XIV yavuze ko hari abantu babaye muri Amerika.
Yavuze ko abo bantu barimo abahamaze “imyaka n’imyaka batahateje ibibazo na rimwe, bagizweho ingaruka zikomeye” na gahunda y’ubuhezanguni ya Trump ijyanye n’abimukira.
Avuga mu Cyongereza, byatumye yigerera mu buryo butaziguye ku bari muri Amerika, yongeye gushimangira ukwemera gatolika kuvuga ko buri mukirisitu amaherezo azacirirwa urubanza hashingiwe ku kuntu yakiriye “umunyamahanga”.
Austen Ivereigh, impuguke ku mateka ya Kiliziya Gatolika, yabwiye BBC ati: “Natangajwe n’ukuntu yabikomojeho mu buryo butaziguye kuko birumvikana yari arimo kuvuga ku bafatwa na ICE”, ni ukuvuga urwego rw’Amerika rushinzwe ibijyanye n’abimukira na gasutamo.
Yongeyeho ati: “Birakomeye cyane.”
Mbere, amaze gutorerwa kuba Papa muri Gicurasi (5) uyu mwaka, amagambo Papa Léon yavuze icyo gihe ajyanye na politike mpuzamahanga, yari arimo ukwigengesera.
Nuko mu kwezi gushize akoresha ijambo “si ibya kimuntu”, ubwo yakomozaga kuri gahunda iyobowe na Trump yo guhashya abimukira, ahungabanya abanyagatolika bakomeye ku mahame ya kera y’iryo dini bo muri icyo gihugu Papa ubwe avukamo, bari bakiranye yombi “Papa w’Umunyamerika”.
Bari babonye Papa Léon nk’inshuti nyuma y’umubano urimo ibibazo w’uwo yasimbuye, Francis, wigeze kuvuga ko Trump “si umukirisitu” kubera ko yubatse urukuta ku mupaka na Mexique (Mexico), rwo gukumira abimukira.
Ivereigh, ya mpuguke ku mateka ya Kiliziya Gatolika, yagize ati: “Ubu barimo gukanguka bakabona ko Léon atazahindura inyigisho ya Kiliziya uko babishaka.
“Barabona ko atandukanye cyane na Francis mu buryo bw’imikorere ye, ariko inyigisho ni kimwe ndetse n’ibyo ashyize imbere ni bimwe. Ni ugukomerezaho cyane [ku wo yasimbuye].”
Uyu wavukiye i Chicago, Papa Léon – cyangwa Robert Prevost nk’uko yari azwi icyo gihe – yamaze igihe kinini ari umuvugabutumwa (umumisiyoneri) muri Peru, muri Amerika y’Epfo, ubwo buzima avuga ko bwahaye umurongo imikorere ye.
Profeseri Anna Rowlands, wigisha kuri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza, yagize ati: “Ntekereza ko iki ari ikibazo cy’ingenzi kuri we ubwe.
“Yabaye mu bihugu byagizweho ingaruka n’izi gahunda, ndetse yahawe ikaze we ubwe nk’umwimukira. Urebye yari Musenyeri w’umwimukira.”
Mu nyandiko ya mbere ikomeye yasohoye, yatangaje mu kwezi gushize, Papa Léon yahishuye ko ibibazo by’ubucyene n’abimukira bizaguma kuba izingiro ry’ubuzima bwe nka Papa. Yashimangiye ubwo butumwa mu nama iherutse kubera i Vatikani yagiranye n’abasenyeri bo muri Amerika.
Profeseri Rowlands yavuze ko “Léon atanga igisubizo gishyize mu gaciro byuzuye” ku bijyanye n’abimukira, “gishyize mu kuri nta guca ku ruhande”.
Mu gukomoza ku mugenzo wa Kiliziya Gatolika kuri iyo ngingo umaze imyaka irenga 100, uyu mwarimu wo kuri Kaminuza ya Durham yavuze ko ibyo birimo nko gutuma hubahirizwa uburenganzira bw’imiryango bwo kubana no kurinda ibyo imiryango icyeneye mu buryo bwa roho.
Papa we ubwe yashimangiye iyo ngingo ya nyuma, ubwo abanyamakuru bamubazaga ku kigo cy’abimukira kiri hafi y’i Chicago, amakuru avuga ko abahafungiye babujijwe guhabwa ukarisitiya. Abantu benshi bibasiwe mu bikorwa byo gusaka by’urwego rwa ICE ni abanyagatolika, bakomoka ku mugabane w’Amerika.
Papa Léon yagize ati: “Rwose nasaba abategetsi kureka abakozi b’abavugabutumwa bagacyemura ibyo abo bantu bacyeneye.”
Kuri Venezuela, no kuri gahunda y’ubutegetsi bwa Trump yo kurasa ku mato no kwica abayarimo, Papa yasabye ko habaho ibiganiro n’ituze.
Ubwo yavugaga mu rurimi rw’Igitaliyani, Papa yagize ati: “Ntekereza ko hamwe n’urugomo [mu gukoresha urugomo] tutazatsinda.”
Yumvikanishije ko kohereza amato y’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi akajya hafi ya Venezuela, birimo kongera ubushyamirane, aho gukora mu “kurinda amahoro”.
Amezi atandatu nyuma yuko atowe mu buryo bwatunguranye, umuvuno wa Papa Léon urimo kugenda urushaho gusobanuka, ndetse n’akamenyero ke ko gusura inyubako ya Castel Gandolfo, yirindwaga na Francis, na byo byazanye gukorera mu mucyo gushya: Mu gihe cy’imyaka, abanyamakuru byabasabaga gutegereza ko Papa azagirira uruzinduko mu mahanga, bakaba ari bwo bashobora kuba bamugera hafi ngo bamubaze ibibazo.
Ivereigh yagize ati: “Iyo Papa avuze ashimitse cyane nk’uku, rwose bishyira igitutu ku butegetsi bw’Amerika – by’umwihariko ku bavuga ko ari abanyagatolika.”
“Kugeza ubu, Léon yirinze kwishora mu bijyanye na Trump. Birashoboka ko ubu arimo gufata icyo kigeragezo.”
Comments are closed.