Perezida wa Mexique agiye kurega umugabo wamukorakoye ashaka no kumusoma mu ruhame

Perezida Claudia Sheinbaum Pardo wa Mexico/Mexique yavuze ko agomba kurega umugabo wamukorakoye agashaka no kumusoma ari mu ruhame.
Amashusho ya telephone yerekana ibi byabaye ku wa kabiri ubwo Claudia yariho ageza ijambo abantu bamushyigikiye bari ku muhanda uri hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu mu murwa mukuru Mexico City.
Muri ayo mashusho, umugabo amusatira amuturutse inyuma maze akagerageza kumusoma ku ijosi anakorakora umubiri we.
Perezida Claudia yahise yitaza vuba vuba maze umwe mu bashinzwe kumurinda na we ahita ahagoboka, ariko byarabonetse ko perezida ahungabanye. Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.
Ejo ku wa gatatu Claudia yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ati: “Uko mbibona, nintamurega bizagenda bite ku bandi bagore b’Abanyamexique? Niba bakorera ibi perezida, abandi bagore mu gihugu bizabagendekera bite?”

Yongeraho ati: “Nafashe icyemezo cyo kumurega kuko ibi ni ibintu bimbayeho nk’umugore, kandi twebwe nk’abagore duhura na byo muri iki gihugu. Nahuye na byo mbere ntari perezida, nkiri umunyeshuri.“
Claudia yavuze ko yarushijeho gukomera ku mwanzuro we nyuma yo kumenya ko uyu mugabo yari yabanje gukorakora n’abandi bagore muri icyo kivunge cy’abantu mbere yo kugera kuri perezida wa repubulika. Yagize ati: “Tugomba guca umurongo“.

Amatsinda aharanira uburenganzira bw’abagore n’impirimbanyi zizwi nk’aba ‘feminists’ bavuze ko ibyabaye kuri Perezida Claudia byerekana uburyo muri sosiyete ya Mexique umugabo yumva afite uburenganzira bwo kwegera no gukorakora na perezida, igihe ari umugore.
Ubwicanyi bukorerwa abagore mu ngo muri Mexico na bwo ni ikibazo gikomeye aho 98% by’ubwicanyi nk’ubwo budahanirwa.
Umwaka ushize ubwo yariho yiyamamaza, Claudia Sheinbaum yizeje guhangana n’ibi bibazo, ariko kugeza ubu ku butegetsi bwe nta kirahinduka kinini mu bijyanye no kurwanya ibyaha by’ubugome.
Ibyamubayeho byaje mu gihe hari impaka ku mutekano wa perezida hamwe n’uw’abanyapolitike bo hejuru muri rusange.
Nka perezida, Claudia yakurikije cyane inzira y’uwamubanjirije, Andres Manuel Lopez Obrador, mu kwegerana kenshi n’abamushyigikiye ku mihanda no mu bindi bikorwa rusange.
Nubwo ibi byagiye bigaragaza ibibazo ku itsinda ry’abamurinda, yemeje mu kiganiro n’abanyamakuru ko adateganya guhindura uburyo bwe bwo kuganira no kwegerana n’abamushyigikiye.
Ibi byabaye kuri Perezida Claudia hashize iminsi micye Carlos Manzo wari ukuriye umujyi wa Uruapan mu karere karangwamo urugomo cyane ka Michoacan yiciwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abapfuye.
Comments are closed.