Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya yirukanywe

151
kwibuka31

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’igihugu y’umupira w’amaguru muri Tanzaniya, Hemed Suleiman, yaraye yirukanywe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu mu gihe habura iminsi mike ngo habe igikombe cya Africa cy’ibihugu (AFCON).

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Tanzaniya TFF ryaraye rishyize akadomo ku masezerano y’uwari umutoza w’ikipe nkuru y’umupira w’amaguru muri icyo gihugu Bwana Hemedi Suleiman ukwezi kumwe gusa mbere y’uko imikinoi ya AFCON iba.

Suleiman Hemedi watozaga Taifa stars yirukanywe ntiyajyana n’ikipe yagejeje mu gikombe cya Afrika

Uyu mutoza ukomoka mu birwa bya Zanzibar bivugwa ko agiye gusimburwa n’umunya Argentine Bwana Miguel Gamondi uzakomezanya n’ikipe ya Taifa Stars muri CAN 2025 izabera mu gihugu cya Maroc, imikino iteganijwe gutangira muri uku kwa cumi n’abiri taliki ya 21 Ukuboza 2025 kugeza muri Mutarama umwaka utaha wa 2026.

Umutoza Suleiman Hemedi yafashije ikipe ya Taifa Stars kugera mu gikombe cya Africa cy’ibihugu ku nshuro ya kane, ariko ananirwa kugeza iyi kipe mu gikombe cy’isi cy’ibihugu gitegenijwe kubera mu bihugu bitatu aribyo USA, Canada na Mexico mu mwaka utaha wa 2026.

Miguel Gamondi uje gusarura ibyabibwe na Hemedi azatoza Taifa stars mu gikombe cya Afrika.

(Inkuru ya Dorine Akimana /indorerwamo.com)

Comments are closed.