Cameroune: Perezida Paul Biya w’imyaka 92 yarahiriye kuyobora indi manda ya munani.


Perezida wa Cameroune Paul BIYA uherutse gutorwa na rubanda, none yarahiriye kongera kuyobora icyo gihugu kuri manda ya munani, yizeza rubanda kugarukana ituze n’umutekano mu gihugu.
Perezida Paul Biya w’imyaka 92 yarahiriye manda ya 8 y’indi myaka 7 izarangira agize imyaka 99 y’ubukure ari ku buyobozi bw’igihugu cya Cameroune.
Mu ijambo rye yashyikirije rubanda yari yitabiriye umuhango w’irahira rye ryabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Bwana Paul Biya yijeje abaturage kugarukana ituze n’umutekano, ndetse n’irindi terambere risanga iryari rihari mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, yagize ati:“Ndabizeza ko ituze rizagaruka, ndetse tugiye gukora cyane ku mutekano w’abaturage aho umunya Cameroune azabaho atuje kandi atekanye mu iterambere rirenze irihari”,
Paul BIYA yihanganishije imiryango yabuze abayo mu mvururu zakurikiye amatora yo mu kwezi gushize zaguyemo abagera kuri 14 nk’uko mibare itangazwa na leta ibivuga.
Biya ni we perezida w’igihugu ukuze kurusha abandi bose ku isi, iyi manda nshya yarahiriye ni iya munani yikurikiranya ashobora kuzayirangiza yujuje imyaka 100 iburaho umwe.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko amatora yaranzwe n’uburiganya, Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye we avuga ko ari we watsinze.
Biya yashimiye inzego z’umutekano ku guhashya abigaragambya ariko ntiyanenze gukoresha ingufu z’umurengera zatumye abantu bicwa.
Abaharanira uburenganzira bavuga ko umubare w’abapfuye urenze cyane utangazwa na leta.
Biya yijeje ko ibibazo bivugwa n’urubyiruko azabigira ibyihutirwa, akarwanya ruswa, akanakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu bice bitandukanye bya Cameroun.
Comments are closed.