Hannibal Gaddafi umuhungu wa nuakwigendera Muammar Gaddafi yafunguwe.


Nyuma y’imyaka hafi icumi afungiye muri gereza, Hannibal Gaddafi umuhungu wa Muamar Kadhafi yafunguwe.
Hannibal Gaddafi, umwana wa nyuma w’uwahoze ari perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, yarekuwe n’igihugu cya Libani nyuma yo gufungwa hafi imyaka 10 atigeze agezwa imbere y’urukiko.
Leta ya Libani yamufashe mu mwaka wa 2015 imushinja guhisha amakuru ku bijyanye n’icyabaye ku muvugabutumwa w’idini rya Shia wo muri Libani waburiye muri Libya mu mwaka w’i 1978, ibirego imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yamaganye.
Umwunganizi we yabwiye AFP ko ingwate ye ya $900,000 yamaze kwishyurwa.
Laurent Bayon yagize ati: “Ni iherezo ry’ibigeragezo bye byamaze imyaka 10.”
Mu kwezi kwa cumi, umucamanza yari yatanze ingwate ya miliyoni $11 kugira ngo arekurwe, ariko iyi ngwate yagabanyijwe mu cyumweru gishize nyuma y’uko itsinda rye ry’ubwunganizi ritangiye ubujurire.
Bwana Bayon yavuze ko umukiriya we agiye kuva muri Libani ajya ahantu “hihishe”.
Bayon yashinje ubutabera bwa Libani kuba bwaramunzwe na ruswa, ndetse ko budakora, ikintu cyatumye umukiliya we amara imyaka hafi 10 afunze kandi azira ubusa, ati:”umwana wa Gaddafi yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Libani imyaka 10, ibi byose byatewe no kuba urwego rw’ubutabera rwa Liban rutigenga, rukorera mu kwaha kwa Leta na bamwe mu banyapolitike”
Mu mwaka wa 2015, Hannibal Gaddafi yarashimuswe n’agatsiko gash armed, nyuma ashyirwa mu buroko na Leta ya Liban.
Nyuma y’uko se ahirikwa akicwa mu mwqaka wa 2011, Hannibal yahungiye muri Syria kandi yari abayeho mu kato mu gihugu cya Oman hamwe n’umugore we Aline Skaf.
Ikibazo cy’ibura ry’umu shehe w’idini rya Shia Musa al-Sadr muri Libya mu 1978 cyabaye intandaro y’umwuka mubi hagati ya Libya na Libani.
Hannibal Gaddafi icyo gihe yari afite gusa imyaka ibiri kandi ntiyari afite umwanya uwo ari wo wose mu butegetsi bwa se.
Comments are closed.