MONUSCO ‘yacyuye’ mu Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR n’imiryango yabo

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko ku wa mbere bacyuye mu Rwanda abarwanyi barindwi bahoze mu mutwe wa FDLR n’imiryango yabo y’abantu 42, ku bushake bwabo .
Radio Okapi ifashwa na ONU ivuga ko abo bahoze muri uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bishyikirije izi ngabo za ONU nyuma y’ubutumwa bumaze iminsi butangwa bubasaba gushyira intwaro hasi no gusubira mu gihugu cyabo mu mahoro.
Hagati aho, guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Ishami rya ONU ryita ku mpunzi rifatanyije n’abategetsi b’umutwe wa AFC/M23 ugenzura bimwe mu bice by’intara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, bamaze gucyura mu Rwanda abanyarwanda barenga 5,000 babaga muri DR Congo.
Radio Okapi ivuga ko nyuma y’iminsi itatu bari mu nkambi y’agateganyo, bashyikirijwe u Rwanda ku wa mbere banyuze ku mupaka wa Grande Barrière uri hagati ya Goma na Gisenyi, bakakirwa n’abategetsi ku ruhande b’u Rwanda.
Uruhande rw’u Rwanda ntiruremeza kwakirwa kw’abo barwanyi n’imiryango yabo.
Nyuma y’amasezerano y’i Washington muri Kamena(6) uyu mwaka hagati y’u Rwanda na DR Congo arimo ingingo yo gusenya umutwe wa FDLR, mu kwezi gushize ingabo za leta Congo, FARDC, zasohoye itangazo rihagamarira abarwanyi b’uwo mutwe gushyira intwaro hasi bakamanika amaboko, bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga.
Nyuma y’iryo tangazo, ubutumwa nk’ubwo bumaze iminsi butangwa n’abategetsi ku nzego z’ibanze n’igisirikare mu duce twa Walikale mu ntara ya Kivu ya Ruguru aho bivugwa ko hari abarwanyi benshi b’umutwe wa FDLR.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko ubwo butumwa butangirwa ku mihana hakoreshejwe indangururamajwi, ubundi hakifashishwa indege za ‘drone’ zigenda zijugunya inyandiko z’ubutumwa bugenewe abo barwanyi.
Mu gihe leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali gufasha umutwe wa AFC/M23, Kigali na yo ishinja Kinshasa gukorana n’abarwanyi ba FDLR. N’ubwo buri ruhande ruhakana ibi, ONU ivuga ko ari ko bimeze.
Umwe mu bavugizi ba FDLR-FOCA, Octavien Mutimura, mu kiganiro na Radio RFI yavuze ko batazashyira intwaro hasi, ko bazakomeza “kwirengera no kurengera impunzi z’Abanyarwanda” yongeraho ko bazirwanaho “kugeza Kigali yemeye ibiganiro hagati y’Abanyarwanda no gutahuka kw’impunzi mu cyubahiro”.

Hagati aho kuva muri Mutarama(1) uyu mwaka MONUSCO ivuga ko ifatanyije na komisiyo y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, imaze gusubiza mu Rwanda abarwanyi 44 bahoze muri FDLR, hamwe n’abo mu miryango yabo 54 – bose hamwe bakaba abantu 98.
Izi ngabo za ONU zimaze imyaka irenga 20 mu butumwa muri DR Congo zinengwa n’abategetsi b’u Rwanda n’aba DR Congo ko zananiwe gutanga umusaruro mu nshingano zahawe. Ubu zimaze igihe zitangiye gufunga ibikorwa byazo muri iki gihugu, ariko bigakorwa mu byiciro.
Umutwe wa FDLR ni imwe mu ngingo zikomeye mu zitera umubano mubi n’ubushyamirane hagati ya leta ya Kinshasa n’iya Kigali.
Amasezerano y’amahoro ya Washington hagati y’izo mpande zombi agaruka ku mutwe wa FDLR inshuro zirenga 40, ishingiro ryayo riri ku ngingo ebyiri z’ingenzi;
- Guhagarika ibikorwa/gukuraho ingamba zo kwirinda z’u Rwanda
- Gusenya umutwe wa FDLR
Kinshasa isobanura iyo ngingo ya mbere ivuga ko u Rwanda “ruzavana ingabo zarwo muri DR Congo”, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rwafashe gusa ingamba zo kwirinda no kurinda imipaka yarwo.
Imihate yindi ihuriweho n’ibi bihugu yo gusenya umutwe wa FDLR yakozwe mbere yaciye intege uyu mutwe – harimo nko kwica bamwe mu bari abakuru bawo nka Sylvestre Mudacumura mu 2019, ariko kuwurandura biracyari ihurizo.
BBC
Comments are closed.