Ukraine: Minisitiri w’ubutabera yirukanywe azira ruswa

220
kwibuka31

Leta ya Ukraine yahagaritse Minisitiri w’Ubutabera German Galushchenko kubera gukekwaho ruswa rijyanye n’ikigo cya leta gishinzwe ingufu za kirimbuzi, Energoatom, ubwo yari Minisitiri w’Ingufu muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe Yulia Svyrydenko yatangaje ku wa Gatatu ko Galushchenko yahagaritswe mu mirimo ye, kandi ko izo nshingano zigiye gukomeza gukorwa na Lyudmyla Sugak, Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.

Galushchenko, yamaze imyaka ine ari Minisitiri w’Ingufu mbere yo gushyirwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Nyakanga, arashinjwa kungukira mu mikorere y’uburiganya yo gukoresha amafaranga yavuye muri Energoatom mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru Ukraine’s Pravda cyatangaje ko inzego zirwanya ruswa zasatse ibiro bya Galushchenko ku wa Mbere.

“Nzivugira mu rukiko”

Mu itangazo rye, Galushchenko yavuze ko yavuganye na Minisitiri w’Intebe bakemeranya ko guhagarikwa kwe ari icyemezo gikwiye mu gihe yitegura kwiregura.

Yagize ati: “Hagomba gufatwa icyemezo cya politiki, hanyuma nibwo ibisobanuro byose bizasuzumwa neza. Ndemera ko guhagarikwa mu gihe cy’iperereza ari inzira ikwiye, jye ubwanjye nzivugira mu rukiko kandi nerekane ukuri kwanjye.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro byihariye bishinzwe kurwanya ruswa muri Ukraine (SAPO), uwo mugambi wa miliyoni 100 z’amadolari ukekwa ko wateguwe n’umucuruzi Timur Mindich, inshuti magara ya Perezida Volodymyr Zelenskyy.

Abashinzwe iperereza ba SAPO bavuga ko Galushchenko yafashije Mindich gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu rwego rw’ingufu, mu gihe abakoranye amasezerano na Energoatom basabwaga gutanga ruswa iri hagati ya 10 na 15 ku ijana kugira ngo batabura amasezerano cyangwa ngo batinzwe mu kwishyurwa.

Amakuru y’itangwa rya ruswa mu rwego rw’ingufu ni ikibazo gikomeye cyane muri Ukraine, igice kinini cy’igihugu gikomeje guhura n’ibura ry’amashanyarazi rimara igihe kirekire buri munsi mu gihe icyo gihugu kiri kwirwanaho imbere y’ibitero bikomeye bya Russia bigamije gusenya ibikorwa remezo byayo.

Comments are closed.