Sudan y’Epfo: Visi Perezida yambuwe amapeti anirukanwa n’abambari be babiri.

220
kwibuka31

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yirukanye umwe mu ba visi perezida be, Benjamin Bol Mel, wari uzwi nk’ushobora kuzamusimbura.

Kiir yamwambuye ipeti rya gisirikare anamukuraho mu rwego rw’umutekano w’igihugu.

Perezida Salva Kiir yongeye akuraho guverineri wa banki nkuru hamwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe imisoro, bombi bakaba bari bazwi nk’abambari ba hafi ba Bol Mel.

Nta bisobanuro bwimbitse bwigeze butangwa ku cyatumye abo bagabo birukanwa, ndetse bamwe mu baturage bavuga ko batunguye n’uwo mwanzuro ubwo watangazwaga kuri tereviziyo y’igihugu.

Bol Mel, yari uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gukekwaho ruswa, yakomeje kuvugwa nk’uzasimbura Kiir.

Ibi bibaye mu gihe hari umwuka w’ubuhangange bwa politiki uteye impungenge z’uko hashobora gusubukurwa intambara y’abaturage, nyuma y’uko amasezerano y’amahoro yo gusangira ubutegetsi hagati ya Kiir na Riek Machar uyobozi abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bol Mel, w’imyaka 47, yagizwe visi perezida muri Gashyantare, asimbuye James Wani Igga, akaba yari umunyapolitiki w’inararibonye n’umujenerali mu ngabo z’igihugu.

Niwe wahabwaga amahirwe yo kuzasimbura Kiir

Comments are closed.