Papa Léon yasabye abahanganye muri DRC guhagarika intambara

151
kwibuka31

Nyuma y’isengesho ry’indamutso ya Malayika (Angelus) ryabereye ku mbuga ya Mutagatifu Petero ku cyumweru, tariki ya 16 ugushyingo (11), Papa Léon wa XIV yasabye byihutirwa ko habaho ihagarikwa ry’imirwano n’ubwicanyi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe ubwo yariho asaba amahoro ari i Vatican, imirwano yariho ica ibintu mu gace ka Mayimingi muri teritwari ya Shabunda y’intara ya Kivu y’Epfo hagati ya M23 n’abafatanya na yo n’uruhande rwa leta n’abafatanya na rwo.

Papa yabwiye abari ku mbuga ya Mutagatifu Petero ko amaze iminsi asengera abakirisitu bari guhohoterwa ku bw’impamu z’imyemerere yabo mu bihugu bitandukanye, yavuze ku bo mu burasirazuba bwa Congo baherutse kugabwaho igitero n’inyeshyamba za ADF mu ntara ya Kivu [ya Ruguru].

Yagize ati:”Mu minsi yashize habayeho ubwicanyi bw’abaturage benshi…Ndasabira imiryango yose yo mu ntara ya Kivu kandi ndasenga cyane kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare, nkahamagarira abakirisitu gusenyera umugozi umwe kubw’inyungu rusange.”

Iki gitero cyagarutsweho na Papa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu gace ka Biambwe, gaherereye mu birometero 40 uvuye i Butembo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Aha, inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zifitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, zagabye igitero ku kigo nderabuzima cyo muri ako gace.

Radio Okapi ivuga ko abagabye icyo gitero bishe abantu benshi, bakiba imiti ndetse bakanatwika amazu yo muri ako gace. Leta ya Kinshasa yihanganishije ababuze ababo muri iki gitero.

Hamaze kubarurwa abasivili bagera kuri 29 biciwe muri icyo gitero, harimo abarwayi 18 bari bari kuvurirwa muri icyo kigo nderabuzima, ndetse n’abandi babiri batwikiwe mu nzu zabo ku muhanda wa Mabiango wo muri ako gace.

Colonel Alain Kiwewa, Umutegetsi muri teritwari ya Lubero, yamaganye ubu bwicanyi, yagize ati: “Kugaba igitero ku kigo nderabuzima ni ibikorwa bigize icyaha.”

Kiwema yasabye abatuye muri ako gace kunga ubumwe bagafatanya n’ingabo za Congo (FRDC) ndetse n’igisirikare cya Uganda (UPDF) mu bikorwa barimo byo guhashya burundu uyu mutwe wa ADF ubarizwa muri ako gace.

Comments are closed.