Ukraine: Abantu icyenda baraye bahitanywe n’ibitero by’indege by’ingabo z’Uburusiya.

0

Abantu icyenda bishwe bahitanywe n’ibitero by’ingabo z’Uburusiya mu gihugu cya Ukraine mu ijoro ryakeye, nk’uko perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabitangaje.

Perezida Volodymir abinyujije ku rukuta rwe rwa Telegram yagize ati:”U Burusiya bwarashishije indege zitagira abapilote zirenga 470 n’ibisasu 47 mu ijoro rimwe gusa ku butaka bwacu, ni igitero cy’iterabwoba giteye isoni“.

Agace kibasiwe ni akarere ko mu mujyi wa kabiri wa Ukraine, Kharkiv, kagabweho igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote cyakomerekeje abantu barenga 30, barimo n’abana.

Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye inyubako n’imodoka biri gushya. Minisiteri y’ingufu mu gihugu yatangaje ko igihugu kiri mu icuraburindi kubera ikibazo cyo kubura umuriro nyuma y’aho ingabo z’Uburusiya zibasiye zikanarasa ingomero nyinshi zatangaga amashanyarazi mu bice bitari bike by’igihugu.

(AKIMANA Dorine /indorerwamo.com)

Comments are closed.