Kamonyi: Senderi yasusurukije abaturage mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki (amafoto)

Ku wa Gatatu, tariki 19 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Kamonyi, umuhanzi Senderi International Hit yasusurukije abaturage mu gitaramo cy’ubusabane cyabereye muri gare ya Bishenyi, mu Murenge wa Runda.
Iki gitaramo kiri mu rugendo rw’ibitaramo ari gukorera hirya no hino mu gihugu mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Uyu mugabo ukunzwe n’abatari bake, yabaririmbiye indirimbo ze zakunzwe cyane, harimo izo yakoze kuri APR FC na Rayon Sports, byongera akanyamuneza mu bari bitabiriye icyo gikorwa ku bwinshi.
Mbere y’igitaramo, Senderi yifatanyije n’ubuyobozi n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti birenga ibihumbi 3,000, mu gikorwa cyaranzwe n’ubufatanye n’ubutumwa bwo kurengera ibidukikije.



Senderi nyuma y’uko akoreye igitaramo mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko yishimiye urukundo bamweretse kandi ko yasanze bari bamwiyeguye, yagize ati:“Nasanze banyiteguye, tugirana ibihe byiza”.
Uretse gutaramira abakunzi be ndetse n’abandi baba bitabiriye ibi bitaramo, hatangwa n’inyigisho zitandukanye z’abaterankunga bari kumuherekeza mu bitaramo byose akora.
Mu myaka 20 amaze mu muziki, Senderi yasohoye album eshatu ari zo ’Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ’Icyomoro’ iriho indirimbo 15 ndetse na ’Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iyo myaka kandi Senderi Hit yabaye umwe mu bahanzi bafite indirimbo zifite ubutumwa bwubaka. Akenshi yagiye akoresha injyana ya Afrobeat n’iza gakondo zifite umudiho wihariye w’u Rwanda. Yaririmbye kandi kuri gahunda z’Igihugu, no ku mibereho isanzwe y’abaturage, ari nabyo bituma indirimbo ze zishimisha benshi kuko aba yagerageje gukora mu nguni zose.
Comments are closed.