Police yataye muri yombi Abanya Sudan baherutse guhondagura abamotari

151

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abanyamahanga babiri bagaragaye mu rugomo bakubita umumotari batawe muri yombi.

Ni ibikorwa byabereye ku Gisozi ahazwi nka Gasave. Amashusho yashyizwe hanze agaragaza abo banyamahanga bashyamirana n’umumotari ndetse hari n’aho basa n’abari kumukubita.

Babiri bafashwe bafungiwe kuri station ya Polisi ya Kimironko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ugomba kubafatirwa.

Mu kiganiro na Igihe.com dukesha iyi nkuru, ACP Rutikanga yavuze ko nyuma yo kubata muri yombi hari izindi nzego zizafata umwanzuro kuri abo banyeshuri b’Abanya-Sudani y’Epfo.

ACP Rutikanga uvugira Police y’u Rwanda yavuze ko abakora urugomo bose bahanwa

Ati:“Abagize uruhare muri uru rugomo bamaze gufatwa, bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bafatirwe imyanzuro ikwiriye. Twafashe babiri babigaragayemo, barimo bigwaho kugira ngo bafatirwe imyanzuro kandi abafata imyanzuro ntabwo ari polisi ni izindi nzego.”

Mu byemezo bishobora gufatwa harimo kuba basubizwa iwabo, kuba baburanishwa bakanahanwa n’amategeko y’u Rwanda badasubijwe iwabo no kuba baburanishwa bakanakatirwa kandi bakanasubizwa iwabo.

ACP Rutikanga yagaragaje ko inzego z’igihugu ziri maso kandi zizakomeza gukurikirana abakora ibyaha baba ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bari mu Rwanda.

Yerekanye ko gukurikirana ibikorwa by’urugomo bikunze kuvugwa ku banyamahanga bari mu Rwanda by’umwihariko abo muri Sudani y’Epfo ari ibintu byashyizwemo imbaraga bitandukanye n’uko abaturage bavuga ko bishobora kuba byarananiranye.

Ati:“Bariya ni abantu bari hano ku bwo kwiga, inzego z’ubuyobozi, iz’igihugu ziri gukora akazi ntabwo ari ikintu cyananiranye nk’uko bamwe babivuga. Iyo urugomo barukoze barakurikiranwa kandi kugira ngo umuntu akore urugomo cyangwa arwane, ntabwo ari ikintu ateguza ngo ukiburizemo.”

Yakomeje ati “Kimwe n’undi muturarwanda uwo ari we wese, yaba akoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyo kwiba, ubujura, icyo guhohotera undi arahanwa mu buryo bukurikije amategeko. Yaba ari umunyamahanga hakaba hafatwa n’icyemezo cy’uko asubizwa iwabo kandi birakorwa.”

Muri Kamena 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ibikorwa by’urugomo mu banyamahanga bikunze kuvugwa ku banyeshuri baturuka mu bihugu nka Sudani y’Epfo n’abandi biga mu Rwanda usanga barangwa n’ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafunguye amarembo ku bashaka kurugana baba abaje kurushoramo imari cyangwa abaruvomamo ubumenyi.

Bihereranye umumotari baramuhondagura

Comments are closed.