Igihombo Leta iterwa n’abatajya gukora ibizamini by’akazi

266

Nubwo akazi ka Leta kabonwa n’uwo zereye, ugereranyije na miliyoni 1,1 y’abagasabye mu 2024/25 kakabona abarenga 3100, ukoze imibare ubona ko leta ihomba za miliyari mu gushaka abakozi, bigizwemo uruhare n’ababa bagasabye batajye gukora ibizamini n’ibindi.

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta y’ibikorwa bya 2024/25, yagaragaje ko muri uyu mwaka hari hari imyanya ikeneye abakozi, 3.963. Abantu 1.111.040 basabye akazi, kabonwa n’abantu 3.134.

Umubare w’abakozi babonetse bangana na 79.1% by’umubare w’abakozi bari bakenewe. Abakozi 829 bangana na 20.9% ntabwo babonetse kubera ko hari abakandida bamwe banze akazi, abo Komisiyo yasabye ko batashyirwa mu myanya kuko batujuje ibisabwa, abataramara imyaka itatu ku myanya basanzwe bakoramo n’abatsinze ku myanya myinshi bagahitamo umwe.

Mu bantu 1.111.040 basabye akazi, hatoranyijwe abantu 673.416, mu gihe abakoze ibizamini bri 106.360, bangana na 15,8%. Bivuze ko abo barenga ibihumbi 673, bagombaga gutegurirwa imyanya, ariko ntibaza.

Kugira ngo hatangwe ikizamini cy’akazi urwego rugatanga rukodesha mudasobwa izakorerwaho n’ibindi bituma ikizamini gikorwa neza, nk’ibyumba byo gukoreramo, internet ikoreshwa n’ibindi.

Reka twibande kuri mudasobwa gusa. Umukandida umwe yishyurirwa 4000 Frw ku munsi. Hanagendewe kandi ku bakozi 3.963 bari bakenewe, hakitabira abakandida 106.360 byatwaye asaga 425.440.000 Frw agenda ku mashini zikodeshwa.

Abantu barenga miliyoni 1,1 basabye akazi kabona abarenga 3000

Ukoze imibare y’igiciro cy’imashini zose zari zateguriwe aba bakandida usanga zaratanzweho 2.693.664.000 Frw. Bigaragaza ko Leta yahombye 2.268.224.000 Frw yagendeye ku mashini.

Ubwo kandi ntitubariyemo ikiguzi kigenerwa abakoresha ikizamini cyanditse n’icyo mu buryo bw’ikiganiro n’umwanya bitwara. Ayo yose ni ayagiye mu mwaka umwe wakuba n’imyaka itanu ugasanga ni akayabo.

Aka kayabo ni na ko gatuma hasangwa kwitabazwa, abashyizwe ku rutonde rw’abatsinze. Nk’ubu mu 2024/25 kuri uru rutonde hashyizweho abakozi 5.223 narimo abagabo 3.873 n’abagore 1.350.

Nk’ubu mu 2024/2025 abakozi bakuwe kuri uru rutonde rw’abategereje bari inshuro eshatu z’abakuweho mu 2023/2024.

Mu 2024/2025 abakozi 1.872 ni bo bahawe akazi bakuwe kuri uru rutonde, bavuye kuri 624 bakuweho mu 2023/2024 mu gihe mu gihe mu 2022/23 bari 256.

Mu bakuwe kuri uru rutonde muri iyi myaka itatu, abagiye mu bitaro ni 47, abagiye mu nzego nkuru bari babiri, bane bajya muri za kaminuza n’amashuri makuru, mu ntara mu Umujyi wa Kigali no mu turere bari 1685, abagiye mu bigo bya leta bari 111 mu gihe muri za minisiteri bari 23.

Muri iyi raporo Komisiyo igira iti “Kuba harabayeho ubwiyongere ku ikoreshwa ry’uru rutonde byatumye inzego za Leta zibona abakozi vuba kandi ku giciro gito binagabanya igihombo Leta iterwa n’idindira ry’akazi kubera kutagira abakozi bahagije batanga serivisi.”

Mudasobwa imwe ikorerwaho ikizamini ikodeshwa 4000 Frw ku munsi

Iyi komisiyo igaragaza ko niba gushaka abakozi 3.963 bitwara asaga 425.440.000 Frw, gushaka abakozi 1.872 bitwaye asaga miliyoni 200 Frw. Iti “Aya akaba ari yo nyungu nke ishoboka Leta yabona hitabiriwe ikoreshwa ry’urutonde rw’abakandida batsinze batashyizwe mu myanya.”

Depite Mazimpaka Jean Claude na we aherutse kugaruka kuri iki kibazo. Yagaragaje ko Leta ihomba akayabo bigizwemo uruhare n’abatajya gukora ibizamini kandi byatanzweho menshi.

Ati “Mu gutegurira ibizamini abo bose, hashyizwemo amafaranga menshi kuko amafaranga ateganywa hashingiye ku mubare w’abemerewe cyangwa se abiyandikishije. Nabonye ari za miliyari myinshi.”

Depite Mazimpaka yasabye iyi Komisiyo ko ikwiriye kureba uburyo abemererwa gukora ibizamini by’akazi bajya bacibwa amafaranga runaka yo kwiyandikisha kugira ngo bajye bita ku bintu.

Ati “Kubera ukuntu biteye [usanga] yiyandikisha ku myanya myinshi. Akiyandikisha aha, na hariya akiyandikisha, hanyuma mu igenamigambi hagategurwa intebe, za mudasobwa, bakazakodeshwa ibyumba byo gukoreramo bashingiye ku mubare w’abasabye. Ugasanga nyuma abantu ntibaje gukora izaminini, Leta igatanga amafaranga ku bintu bitari ngombwa.”

Yari ashingiye ku mibare y’ubwitabire mu gukora ibizamini kuri site buri hasi ugereranije n’abakandida baba bateganijwe kwitabira.

Nko kuri site ya Huye abakandida bangana na 96.4%, 91% bo kuri site ya IPRC Kitabi, 90.4% bo kuri site ya IPRC Huye , na 97.4% bagombaga gukorera muri E.S Nyamagabe, ntibitabiriye ibizamini byari biteganyijwe.

Mu buryo bw’imibare muri ES Nyamagabe hakoze abakandida barindwi muri hateganyijwe 271, GS Kimironko II hakoze 25 hateganyijwe 47, G.S Remera Catholique hakoze 31 naho 57 ntibaza, G.S Rugando TSS hakoze 24 abandi 52 bari bategerehwe ntibakora.

Mu 2024/25 abakandida 544 bagombaga gukorera muri IPRC Huye hakoze 52, muri IPRC Kitabi hakorera 142 haragombaga gukorera 1567, mu gihe muri UR Huye hakoze 41 haragombaga gukora 1143.

Komisiyo irakomeza iti:“Aya makuru agaragaza neza ko ubwitabire bukeya kuri za site buteza ingaruka ku igenamigambi ry’inzego aho usanga zakodesheje mudasobwa nyinshi ugereranyije n’abitabira bigatuma amafaranga apfa ubusa.”

Imibare igaragaza ko abakorera Leta mu Rwanda babarirwa muri 7%, abasigaye bose bakaba abo mu nzego z’abikorera.

Ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora mu Rwanda, mu gihembwe cya gatatu cya 2025 bwagaragaje ko abafite akazi bose ari miliyoni 4,9.

Magingo aya urwego rwa serivisi ni rwo rukoresha Abaturarwanda benshi kuko rwihariye 44,9% by’abakozi bose, abafite akazi mu rwego rw’inganda bakaba 20% na ho abakora ubuhinzi bugamije ubucuruzi ni 35,1%, bivuze ko abahinga by’amaramuko batabariwemo kuko bo babarirwa mu mashomeri.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.